Uburundi ku mwanya wanyuma mu bihugu bimaze gutanga umusanzu wa EAC [REBA URUTONDE]

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku mafaranga agera kuri miliyoni 113 z’amadorari y’Amerika umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba wari wategekanyije gukoresha muri uyu mwaka uzarangirana n’ukwezi kwa Nyakanga, igihugu cyose kiri muri EAC cyategekwaga gutanga miliyoni zirenga 8 andi asigaye akava mu bafasha uwo muryango.

Ku bihugu bitandatu bigize EAC, Tanzaniya niyo imaze gutanga umusanzu wose, igakurikirwa na Kenya yatanze ayagera kuri 97%, hanyuma hagakurikiraho Uganda yatanze 79%, igakurikirwa n’u Rwanda rwishyuye 67%. Sudani y’Epfo imaze kwishyura 12% yasabwe, mu gihe Uburundi uretse hiyongereyeho n’ibirarane byo mu myaka ishize nta n’atanu buratanga uyu mwaka.

Mu kwezi kwa Kamena umwaka ushize, Isabelle Ndahayo uhagarariye Uburundi muri EAC, yari yavuze ko igihugu kigiye gukora ibishoboka kugirango uyu mwaka gitange umusanzu wacyo ku gihe ndetse cyongere kishyure n’ibirarane gifite.

Icyegeranyo cy’inama y’abaminisitiri ba EAC radiyo Ijwi ry’Amerika ifitiye copie, kivuga ko imyenda y’ibyo bihugu irimo idindiza ibikorwa bitandukanye harimo nko kwishyura amasoko atandukanye, gusinya amanama atuma hari ingingo zidafatwa, ingendo zidakorwa, kwiguriza ku mafaranga yo mu kigega cy’ubwizigame n’ibindi.

Ibihugu byose bisabwa kuba byishyuye umwenda bifite bitarenze tariki 31 z’uku kwezi kwa Gicurasi kugirango inama y’abaminisitiri ishobore kwiga ayo izakoresha mu mwaka wa 2018/2019 uzatangurana n’ukwezi Nyanga.

Mu mwaka ushyize ku kicaro gikuru cy’uwo muryango kiri I Arusha muri Tanzania habereye inama y’abahagarariye ibihugu muri EAC, Mubibazo byari kurutonde byagombaga kwigwaho harimo ikijyanye n’inkunga y’ibihugu bigize uwo muryango yatinze gutangwa, bigatuma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years