Uburinganire bugomba guhora ku mwanya wo hejuru muri gahunda zose – Perezida Kagame

  • Niyomugabo Albert
  • 29/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye ko yashimishijwe n’imyaka itanu ishize ari umwe mu bayobozi ku Isi bahagarariye ubukangurambaga bwo guteza imbere no gushyigikira umugore n’umukobwa mu iterambere, bwamenyekanye nka Gahunda ya “HeForShe”.

Ati: “Nishimiye kuba narakoze nk’umwe mu bahagarariye gahunda ya ‘HeForShe’ mu myaka itanu ishize.

Ni gahunda yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) muri Kamena 2015, mu mwaka wa 2016 hatoranywa Abakuru b’Ibihugu 10 barimo Perezida  Kagame, kugira ngo bajye imbere y’ubu bukangurambaga.

Mu myaka itanu ishize, iryo tsinda ry’abayobozi baturutse muri Guverinoma, ubucuruzi ndetse n’abashashatsi bakoze bataruhuka mu guhangana na bimwe mu bibazo by’uburinganire bikigaragara mu miryango.

Perezida Kagame uri muri abo bayobozi biswe ibirangirire (Champions) mu guteza imbere uburinganire, yiyunze kuri bagenzi be mu nama ya “HeForShe” agaragaza bimwe mu byo u Rwanda rwakoze mu guhangana n’imbogamizi z’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

Ati: “Mu Rwanda dukomeje guharanira iterambere mu by’ingenzi twiyemeje: kubaka ikiraro gihuza itandukaniro riri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kongera amahirwe y’imirimo ku bagore no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yakomeje avuga ko ibyo hamwe n’ibindi byose u Rwanda rusabwa mu guharanira uburinganire ari ingenzi cyane mu rugendo rwo kugera ku ntego  z’iterambere rirambye.

Yashimangiye ko uretse u Rwanda, n’Umugabane w’Afurika washyize imbere gahunda zitanga amahirwe angana n’aya basaza babo ku bagore n’abakobwa, nk’uko bikubiye mu masezerano  ajyanye n’uburinganire yemejwe mu mwaka 2004.

Perezida Kagame yagarutse ku ngaruka icyorezo cya COVID-19 kirimo kugira  ku buzima bw’abaturage n’imibereho yabo, kidsize n’ingorane zo gusubiza inyuma urugendo rwari rumaze guterwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ati: “Ntidushobora kwemerera ibyo kubaho. Uburinganire bugomba guhora ku mwanya wo hejuru muri gahunda zose.”

Yasoje yizeza ubufatanye bwe ku giti cye ndetse n’uruhare rwa Leta y”u Rwanda mu gushyigikira UN Women n’abafatanyabikorwa bayo mu gushyiraho gahunda zifite intego zigamije guteza imbere ihame ry’uburinganire. Yanaboneyeho gushimira Umuyobozi wa UN Women Phumzile Mlambo-Ngcuka, n’abo bafatanyije mu gutegura iyo nama. 

  • Niyomugabo Albert
  • 29/05/2021
  • Hashize 3 years