Uburayi:Biteguye ubushyuhe bukabije bushobora gutuma igisenge cya kiliziya notre dame gihanuka

  • admin
  • 25/07/2019
  • Hashize 5 years

Igice cy’uburengerazuba bw’u Burayi byitezwe ko haza kubonekamo ubushyuhe bushobora kuba ari bwo bwinshi bumaze kuhaboho kuva ibipimo by’ubushyuhe byatangira gufatwa kuri uwo mugabane.

Ubu ni ubwa kabiri mu gihe kitanga n’ukwezi icyo gice cy’u Burayi gihuye n’ubwiyongere bw’ubushyuhe buri ku kigero giteye ubwoba.

Theguardian yatangaje ko mu mujyi wa Paris mu Bufaransa biteganyijwe ko igipimo cy’ubushyuhe kiza kugera hagati ya dogere Celsius 40.6 na (42), bukaba ari bwo bushyuhe bwinshi bumaze kuhaboneka mu myaka isaga 70.

Umuhanga mu by’ubwubatsi ushinzwe igikorwa cyo gusana kiliziya ya Katedrale Notre Dame yavuze ko ubushyuhe bwinshi bushobora gutuma igisenge gikimanuka.

Kuwa Gatatu mu Bubirigi, mu Budage ndetse no mu Buhollande habonetse ubushyuhe bwinshi butari bwakabayeho, abashinzwe iby’ikirere bakavuga ko ubundi bushyuhe nk’ubwo bushobora kuboneka uyu munsi kuwa Kane.

Abashinzwe inzira za garayi yamoshi mu Bufaransa no mu Bwongereza basabye abagenzi bo mu bice biza kugirwaho n’ubushyuhe cyane, kuba basubitse ingendo zabo bakazimurira mu yindi minsi.

JPEG - 41.5 kb
Ibi ni ibipimo by’ubushyuhe mu mujyi wa Stuttgart mu Budage byafashwe uyu munsi kuwa Kane
JPEG - 66.5 kb
Abantu batangiye kwegera ahari ibyuzi mu rwego rwo gushaka uko bakihisha ubwo bushyuhe bukabije

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/07/2019
  • Hashize 5 years