Uburasirazuba:Guverineri Mufulukye arashimira abayisilamu ku bufatanye buzira icyasha bagiranye kuva yahagera

  • admin
  • 28/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye arashimira Abayisiramu batuye muri iyi ntara ubufatanye bugamije iterambere ry’igihugu bagiranye kuva yatangira kuyiyobora kugeza ubu aho avuga ko mu byo bagiye basezerana gukora batigeze bamutenguha cyangwa ngo babigireho ingingimira.

Ibi yabitangarije mugikorwa gikomeye cyo gusangira ifutari cyangwa ifunguro rya nimugoroba Abayisilamu bafata mu gisibo cyabaye ku mugoroba wa tariki 26 Gicurasi 2019 ku musigiti mukuru w’akarere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Mufulukye wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, ashimira uburyo abasilamu bo muri iyi ntara bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.

Yabwiye abayisilamu ko yishimira ubufatanye bagiranye kuva ageze mu ntara y’iburasirazuba nk’umuyobozi wayo kuo batigeze bamutenguha.

Ati”Mu izina rya Perezida wa Repubulika, ndabashimira uburyo abasilamu bo muri iyi ntara bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu n’iyi Ntara by’umwihariko”.

Akomeza agira ati”Kuva ngeze muri iyi ntara, nagiye mbona ubufatanye bwa leta n’amadini n’amatorero. By’umwihariko abayislam, inama twagiye dukora, ingamba zitandukanye twagiye dufata zose mwazishyiraga mu bikorwa.Turabashimira ubwo bufatanye kuko sinigeze mbabonaho kugorana.”

Ahereye ku nkubiri yo gufunga insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa byabayeho mu minsi ishize,yabashimiye uburyo babyitwayemo bakabishyira mu bikorwa nta ngingimira nk’abanyarwanda kuko mbere yo kuba umunyedini runaka ngo habanza ukuba umunyarwanda.

Ati “Umwaka ushize muzi ko twahanganye n’ikibazo cy’insengero n’imisigiti bitari byujuje ibisabwa, ndabashimira ko abayisilamu bo muri iyi ntara babishyize mu bikorwa nk’uko twabaga twabyemeje kandi nta n’ingingimira bafite.

Burya mbere yo kuba umukirisitu cyangwa umusilamu habanza kuba umunyarwanda. N’iyo mpamvu icyo gihugu Imana yaduhaye tugomba kucyifuriza amahoro kandi tukakibanamo”.

Umuyobozi usinzwe ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda Sheikh Segisekure Ibrahim Qadhwi yagaragaje ko Gusabana, Gukundana no kuba bamwe byose bivuze kugandukira Imana.Ibi kandi avuga ko kubigeraho bigendana n’uko hari umutekano.Anashimira ubuyobozi bwa leta budahwema gutuma umutekano ubaho ari nawo utuma babasha gusabana na bagenzi babo.

Yasabye Abayisilamu kwimakaza umuco wo gusabana n’abo baduhuje imyemerere kuko bose ari abanyarwanda.

Ati “Hano kuri iyi si umuntu ni igitangaza cy’Imana. Iyo umuntu amenye ko ari igitangaza, agaciro kawe ukabonamo n’agaciro ka mugenzi wawe. Umuryango w’abayisilamu urabasaba gukomeza gusabana n’abo mudahuje imyemerere kuko nabo dusangiye igihugu.

Ibi byo kubanira neza bagenzi babo uyu muyobozi yavuze,byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab aho yagaragaje ko kubanira bagenzi bawe neza bituma umuntu atakitutikirizaho igisasu ngo avutse bagenzi be ubuzima.Ikindi kandi ngo uyu muco mwiza wo kubanira bagenzi bawe neza ngo nawo intumwa y’Imana Muhammad yarawubatoje.

Aha muri Rwamagana,Abayisiramu bemeza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagiraga abarangije amashuli yisumbuye 2 gusa, ariko ubu bavuga ko nta rugo rw’umuyisilamu wageramo ngo uburemo umuntu wize. Ibi ngo babicyesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.



Umuyobozi usinzwe ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda Sheikh Segisekure yababye gukomeza gusabana n’abo badahuje imyemerere kuko nabo basangiye igihugu
Meya Mbonumuvunyi yabashimiye kuri iki gikorwa kuko gishimangira ihame ry’urukundo ndetse ko babikomeje baba babaye abayisilamu beza
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/05/2019
  • Hashize 5 years