Uburasirazuba:Abakozi batanu b’akarere ka Ngoma barimo umuvugizi wako n’umwe muri Rwamagana beguye ku mirimo yabo

  • admin
  • 31/10/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abakozi batandatu b’Akarere ka Ngoma n’undi umwe wo mu Karere ka Rwamagana beguye ku mirimo yabo, mu ibaruwa bamwe bavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite, undi avuga ko atagishoboye kugendana n’umuvuduko igihugu kiri kugenderaho.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko ubusabe bwo kwegura kuri aba bakozi babucishije mu mabaruwa batanze kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira mu masaha ya nimugoroba.

Batanu beguye mu karere ka Ngoma harimo;Sibomana Jean Bosco wari ushinzwe itumanaho n’imibanire rusange (PRO),Rubwiriza Jean d’Amour wari umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi, Iterambere no guhanga umurimo (BDE),Murekatete Judith wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Uburezi na Uyiringiye Phenias wari umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere na .

Abandi banditse basezera barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Muragijemungu Arcade ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musya Uwingeneye Chrisitine gaherereye mu Murenge wa Rurenge.

Mu Karere ka Rwamagana ho uwanditse asaba kwegura ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Bizumuremyi Pierre Celestin.

Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere akaba yavuze ko akurikije umuvuduko igihugu kiri kugenderaho utakijyanye n’imyaka ye bityo akaba yahisemo guha umwanya abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye umunyamakuru ko bamaze kwakira ubwegure bw’aba bayobozi uko ari batandatu ngo bose bavuze ko beguye mu mpamvu zabo bwite.

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mudaheranwa Regis we yavuze ko bamaze kwakira ibaruwa y’uyu Gitifu asaba guhagarika akazi, ngo bamaze no kumusubiza bamwizeza ko ikindi gihe yazumva agishaka gukorera igihugu ahawe ikaze.

Ukwegura kw’aba bayobozi gushobora kureberwa mu mboni ebyiri;aya mbere ni uko bashobora kuba beguye ku bushake bwabo dore ko bamwe ariko banditse bavuga. Indi ishobora kuba yerekeranye n’uko baba begujwe bitewe n’imikorere yabo idahwitse yagiye ibaranga nk’uko byemezwa na bamwe mu bo bakoranaga cyangwa ababaganaga.

JPEG - 62.5 kb
Sibomana Jean Bosco yari umukozi ushinzwe itumanaho mu karere ka Ngoma

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/10/2019
  • Hashize 4 years