Uburasirazuba bwatahiwe,Visi Meya wa Ngoma na Gitifu wa Bugesera beguye ndetse na Meya wa Nyamasheke yegujwe

  • admin
  • 04/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Intara y’Iburasirazuba nayo yagezwemo na Tour du Rwanda mu kweguza no kweguzwa kw’abayobozi b’uturere aho uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, yeguye hakiyongeraho Hakizimana Elie wari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bugesera aho yagaragaje ko imbaraga zo kuzuza inshino zarangiye.Meya wa Nyamasheke Kamali Aimé Fabien we yegujwe.

Mu ibaruwa yandikiye njyanama yagize ati “Nejejwe no kubandikira ngira ngo munyemerere mpagarike kuba umujyanama w’Umurenge wa Rukira, no guhagarika inshingano nari naratorewe n’inama Njyanama zo kuba umuyobozi wungirije shinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma.”

Usibye kuba yari Visi Meya,uyu mugabo yari asanzwe ari na Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.

Biteganyijwe ko inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma izaterana kuwa Gatanu ikemeza ubwegure bwa Rwiririza Jean Marie Vianney.

Mu Karere ka Bugesera naho uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Karere Hakizimana Elie nawe yandikiye njyanama ayisaba kwegura kuri uyu mwanya yaramazeho hafi imyaka itatu.

Yagize ati “ Nyuma yo gusesengura no gusanga hakenewe ikibatsi mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Bugesera no gusanga ntagifite imbaraga zikwiriye ngo rigerweho mu buryo bwihuse, mbandikiye nsaba ko mwanyemerera guhagarika akazi kuri uyu mwanya.”

Nyamasheke:Kunanirwa inshingano byatumye Meya yerekwa umuryango

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yeguje Kamali Aimé Fabien wakayoboraga, ashinjwa kunanirwa kuzuza inshingano yatorewe.

Ahagana saa munani n’igice kuri uyu wa Gatatu nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yeguje Kamali. Abajyanama b’aka Karere bemeje ko kaba kayobowe by’agateganyo n’uwari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josué Michel.

Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Nyamasheke, Dr Ndabamenye Telesphore, yavuze ko Meya yegujwe kuko hari inshingano nyinshi yananiwe kuzuza.

Ati “Inama Njyanama y’Akarere yateranye yiga ku bijyanye n’iterambere ry’Akarere ariko hibandwa cyane ku ruhare rw’umuyobozi kuko tuzi neza ko muri iyi gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ighugu, umuyobozi agomba kuba ku isonga y’iterambere ry’umuturage.

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu uyu munsi nyuma yo gusesengura ku byagiye bivugwaho bijyanye n’inzego z’ubuyobozi mu Karere cyane cyane nyobozi, byagaragaye ko hari ibyo atabasha kuzuza bituma inama njyanama imukuraho icyizere.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko bimwe mu byatumye Meya Kamali yeguzwa birimo kunanirwa guhuza ibikorwa by’iterambere n’iby’imibereho y’abaturage n’imikoranire y’inzego kuko iterambere ritagerwaho inzego zidahuye ngo zikorane umunsi ku wundi.

PNG - 551.9 kb
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke niyo yeguje Meya Kamali Aimé Fabien
JPEG - 93.8 kb
Rwiririza Jean Marie Vianney (iburyo) yanditse asaba kwegura ku bushake bwe nta mpamvu yatanze

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/09/2019
  • Hashize 5 years