Ubundi iyo byanze mu rukundo usaba ko baguhindurira -“Indirimbo nshyashya ya NOLIVA”

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 9 years
Image

Ndicunguye Olivier wamenyekanye muri muri muzika Nyarwanda ku izina rya Noliva yamaze gushyira hanze indirimbo ikoze mu njyana ituje cyane yitwa “UMPINDURIRE”, ndetse ikindi uyu muhanzi yemeza ko iyi ndirimbo ari inkuru y’ibyabayeho gusa ahamya ko atari we byabayeho ahubwo bibaho mu buzima bwa buri munsi kubantu batandukanye.

Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo Noliva yatubwiye ko impamvu yamuteye gukora indirimbo yitwa umpindurire ari uko agenda abona kenshi abantu bananiranwa n’abakunzi babo kubw’impamvu z’umwanya ugenda uba muke wenda ahanini bitewe n’akazi cyangwa izindi mpamvu ati:“Urabona akenshi ushobora gukundana n’umuntu cyane cyane abakobwa akenshi usanga baba bashaka ko wabaha umwanya uhagije kandi wenda wowe ufite akazi kenshi ariko muby’ukuri n’urukundo urufite rero icyo gihe nk’inama nagira uwo muntu ufite icyo kibazo ni uko we yakwaka urukundo rusanzwe mbese Bakamuhindurira bakamuha urukundo rusanzwe aho kubura byose.”


NOLIVA umwe mu bahanzi bemezako nawe Guma Guma y’uyu mwaka akwiye kuyigaragaramo

Umuhanzi mu njyana ya R&B Pop, Noliva yatuzaniye iyi ndirimbo anadutangariza ko afite gahunda ndende muri Muzika ndetse yanatubwiye ko nawe ari umuhanzi ubona akwiye kuba yahabwa amahirwe yo kujya mu marushanwa akomeye nka Guma Guma cyangwa n’ibindi bihembo kuko abona abikwiye.

Umva hano indirimbo nshyashya ya NOLIVA “UMPINDURIRE”

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 9 years