Ubumenyi iyo ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa-Perezida Kagame

  • admin
  • 05/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubumenyi iyo ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa.Umukuru w’igihugu asoza itorero indangamirwa rya 11, yasabye kandi abari baryitabiriye kumenya guhitamo icyagirira u Rwanda akamaro ariko icyarugirira nabi bakacyamagana.

Ibi yabitangarije abanyeshuri 568 bagize ibyiciro bitandukanye birimo ababa mu mahanga n’abahiga, bari bamaze ibyumweru bitanu batozwa indangagaciro za Kinyarwanda, mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherere mu Karere ka Gatsibo.

Iri torero ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018, ngo ni umwanya mwiza kuri uru rubyiruko aho ruri hose ku isi kurangwa no kudasobanya, nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Yagize ati “Aho mugenda hatandukanye muhasanga ibibi n’ibyiza. Muhitemo kumenya icyiza kibubaka no kwamagana ikibi kandi mubyifurize munabiganishe ku gihugu cyanyu. Ibyiza mubonye mubihitemo, mubishakishe, bibubake, mubigendereho kandi bizagirire akamaro igihugu cyose.”

Yakomeje agira ati “Iyo wubatse icyo aricyo cyose cyiza, urakora cyane kugirango ukirinde ikibi cyagisenya. Uku ni nako ukorera igihugu cyawe. Twese dufite inshingano yo kurinda ibyo tumaze kubaka dufatanyije.”

Mu butuma bwibanze ku kamaro k’itorero no kurangwa n’indangagaciro ritanga, Perezida Kagame yavuze ko itorero rifite amateka ari umuco w’uburezi.

Ati “Mu muco Nyarwanda harimo ibikorwa n’uburyo bwo kubaka umunyarwanda no kubaka u Rwanda. Dukwiriye kubakira kuri ibyo ngibyo tukubaka u Rwanda rushya rutagira Abanyarwanda b’impfabusa.Ni ishema kandi ni aby’agaciro kanini kugira uburyo bwo kwirinda ukarinda n’igihugu cyawe. Uku niko twe n’abandi benshi bari hano tubyumva kandi twabyumvise kuva na mbere.”

Perezida Kagame yagaragaje uburyo ubumenyi bwiza kandi buzima iyo ubuhaye umuntu utari muzima buba bupfuye ubusa.

Yagize ati“Ubumenyi iyo ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa. Ni byiza kumenya ariko bigomba kuba mu muntu muzima. Iyo ubumenyi butari mu muntu muzima buba impfabusa”.

Iki kiciro cy’Itorero Indangamirwa cya 11 cyarimo abiga mu mahanga 138, baturutse mu bihugu 20 birimo u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypre, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Israel, u Buyapani, Kenya, Ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabie Saudite, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.










Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/08/2018
  • Hashize 6 years