Ubuhinde:Abapolisi bakora ku bibuga by’indege babujijwe kumwenyura (guseka)

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years

Abapolisi bakora ku bibuga by’indege mu Buhinde bahawe amabwiriza yo kumwenyura gacye.

Ibi biraterwa n’impungenge ko urugwiro rushobora gutuma babonwa nk’abiraye mu gucunga umutekano, bikaba byateza akaga k’ibitero by’iterabwoba.

Ikigo cy’Ubuhinde cy’umutekano w’inganda, ari na cyo gishinzwe umutekano w’indege, cyatangaje ko gishaka ko abakozi bacyo baba maso kurushaho aho kugira urugwiro.

Ikinyamakuru Indian Express cyo mu Buhinde cyatangaje ko aba bakozi bahawe amabwiriza yo kureka kumwenyura byeruye, bagatangira gahunda yo ku mwenyura biri mu rugero.

Bivugwa ko abategetsi bemeza ko kugira urugwiro rukabije bishyira mu kaga umutekano w’ibibuga by’indege bikaba byakwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

Rajesh Ranjan, ukuriye urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’indege, yavuze ko n’ibitero by’iterabwoba byibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2001, byabaye kubera kurenza urugero mu buryo bwo kwita ku bagenzi.


Abapolisi bakora ku bibuga by’indege babujijwe kumwenyura

Si ubwa mbere abapolisi bo mu Buhinde basabwe kuvugurura imikorere cyangwa guhindura imyitwarire yabo.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, leta ya Karnataka – imwe mu zigize Ubuhinde – yasabye abapolisi bayo kugabanya ibiro, bitihise bagahagarikwa ku mirimo yabo.

No mu mwaka wa 2004, abapolisi bo muri leta ya Madhya Pradesh mu Buhinde bongerewe amafaranga y’umushahara kugira ngo batereke ubwanwa bwo hejuru y’umunwa kuko ababakuriye bemezaga ko butuma bahabwa icyubahiro kurushaho.

Bitandukanye no mu Buhinde, ahandi kuri uyu mugabane w’Aziya, polisi y’igihugu cya Nepal yahaye akazi abatoza 600 mu mwaka wa 2014 ngo bahugure abapolisi ku buryo barushaho kugira urugwiro.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years