Ubuhamya ku rukundo rutamara kabiri hagati y’abakobwa n’abahungu

  • Niyomugabo Albert
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Urukundo  rutamara kabiri ni urwo usanga uyu munsi abakundana baba baryohewe ibintu ari byiza ariko ejo bigahinduka, ejobundi bakongera bakiyunga uko bucyeye n’uko bwije bagahora muri ibyo.

Ikindi kigaragaza ko urukundo rutazaramba ni uko biba bigoranye kugira ngo ruzagere aho ruganisha ku kuba abakundana bakora ubukwe.

Shawn watanze ubuhamya ku rubuga elcrema, yagaragaje uburyo yisanze mu rukundo rutari rwo, ahitamo gusangiza abandi ibimenyetso biruranga.

Ntabwo uba wizeye inshuti yawe

Iyo uri mu rukundo rutari rwo (fake relationship) ntabwo uba wizeye umukunzi wawe, ntabwo uba uri wa muntu ushobora guhagarara ngo wemeze ko uwo muntu agukunda by’ukuri.

Iyo bigenze bityo ukaba utizeye inshuti yawe, ugahora umukeka, ujye umenya ko ibyo murimo atari urukundo.

Ntabwo ugaragaza amarangamutima yawe

Kuba wahisha amarangamutima imbere y’inshuti yawe, ni ikigaragaza ko uba utari mu rukundo nyakuri. Uramutse umukunda wamwiyereka uko uri kose.

Nta bihe by’umwihariko mugirana

Urukundo rutari urw’ukuri, nta bihe by’umwihariko rugira hagati y’abiyita ko bakundana. Nta gishya, n’ubundi bakomeza kubaho nka rubanda rusanzwe nyamara bakavuga ko bakundana.

Iyo udafitiye umukunzi wawe ibintu by’umwihariko, ukamukorera nk’ibyo ukorera abandi bose cyangwa n’abandi babasha kumukorera uzamenye ko urukundo rwanyu rutazatera kabiri.

Kuvugana cyane cyangwa ntimuvugane

Iyo abantu bari mu rukundo, bagira ibihe bihoraho byo kuganira. Iyo rero muvugana mu buryo budahoraho, urukundo rwanyu ntabwo rumara kabiri, ntabwo murambana.

Iyo ukunda umuntu uba ushaka guhora umwumva, ukamumenyaho byinshi; ntiwaba ukunda umuntu bya nyabyo kandi ngo muvugane gake cyane.

Gukundana no kubivamo bya hato na hato

Iyo bimeze gutyo uyu munsi mukaba muri mu rukundo, ejo mukaba mwabivuyemo, icyo aba ari ikimenyetso ko urukundo rwanyu rutazatera kabiri.

Niba mudashobora gukundana hagati yanyu ngo mwumve mubishikamyemo burya urukundo rwanyu ntabwo ruba rushobora kuramba.

Nta kwitanga rugira

Mu rukundo habamo kwitanga, iyo umukunzi wawe atajya yitanga cyangwa ngo yigomwe ibintu runaka kubera wowe, urwo rukundo ruba rufite ikibazo.

Buri wese yifatira imyanzuro, nta kubaza undi

Iyo uri mu rukundo rutaramba, buri wese akora ibye nta kujya inama cyangwa kungurana ibitekerezo ku kigiye gukorwa.

Iyo umuntu yikorera ibye atagombye kubiganira cyangwa kubigishaho inama mugenzi we, burya aba ari mu rukundo rwubatse ku musenyi..

Shown atanga inama ko igihe usanze uri mu rukundo rurangwa n’ibyo bimenyetso, uba ugomba gufata ingamba z’icyo wakora kuko ntaho urukundo nk’urwo ruba ruganisha.

  • Niyomugabo Albert
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years