Ubuhamya : Ese kwereka umuhungu cyangwa umukobwa ko umukunda n’uko mubanza gukorana imibonano mpuzabitsina ?

  • Munezero cleania
  • 29/01/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mukasine afite imyaka 30 yarangije kaminuza afite n’akazi kamuhemba umushahara utubutse. Yakundanye n’umuhungu bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye, ariko nawe ukora akazi kiyubashye, ufite inzu n’imodoka.

Mukasine yakunze Habyarimana amuha umutima we wose barasohokana amwereka umuryango, iwabo wa Habyarimana bashima awari kuzababera umukazana kubera umuco n’ikinyabupfura bamubonanaga.

Umunsi Mukasine atazibagirwa mu buzima bwe ni umunsi Habyarimana yamusohokanye ku Kibuye , igihe cyo gutaha kigeze bajya mu modoka ya Habyarimana , bagenze urugendo rw’iminota 20 Habyarimana ariyamira ati: “Iyi modoka ndabona ifite ikibazo ntitugezayo”. Mukasine nawe kuko yabonaga bwahumanye amugira inama yuko bareba aho bacumbika bwacya bagashaka umukanishi.

Baragiye bageze muri hoteli, aho ku Kibuye Mukasine wari wamaze no kunanirwa kubera urugendo, yicara ku ntebe yari hafi aho, Habyarimana nawe yegera aho basabira amacumbi, arangije kwishyura abwira umukunzi we ko yaza bakajya kuryama. Mukasine yahagurutse aziko buri wese afite icye cyumba, bageze mu cyumba babanza kuganira, Mukasine agezaho asaba Habyarimana yajya mu cyumba cye bakaruhuka kubera ko bari kubyuka kare bataha.

Habyarimana yahindukiriye Mukasine amubaza ikibazo cyamuteye ubwoba ati: “Mukasine wanjye ndashaka ko umbwiza ukuri, urankunda?” Undi yarasetse amusubiza yitonze ati “urabizi ko ngukunda”. Yongera ku mubaza bwa kabiri amusaba ko yamwereka uburyo amukunda yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.


Mukasine yarahakanye aratsemba, amubwira ko bazabonana umunsi bazarushinga bakabana nk’umugore n’umugabo, Habyarimana nawe n’umujinya mwinshi ahita ahaguruka ati: ”Ibyanjye nawe birangiriye aha kuko igihe wambeshyeye ko unkunda kirahagije,urabeho kandi ndatashye”.

Mukasine yagize ngo arikinira, abona undi arasohotse agiye mu modoka aragenda. Mukasine yibaza ukuntu yamubwiye ko imodoka irwaye biramushobera, yaraye aho ngaho arara arira bukeye arataha, urukundo rwabo rushirira aho.

Ese kwereka umuhungu cyangwa umukobwa ko umukunda n’uko mubanza gukorana imibonano mpuzabitsina ?

  • Munezero cleania
  • 29/01/2021
  • Hashize 3 years