Ubuhamya bw’uko Perezida Kagame yahungishijwe mu 1961

  • admin
  • 15/06/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Kagame yagarutse ku mateka yaranze ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko agatangira ubuzima bw’ubuhunzi, aho ashima uruhare rw’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana ndetse n’uwari umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda.

Ubuhamya bwa Perezida Kagame bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc, Alpha Condé n’abandi.

Perezida Kagame yasobanuye uburyo yarokotse ibikorwa bitandukanye byahigaga abatutsi kuva mu ntangiriro za 1960. Ntiyibagirwa uruhare rwa Rosalie Gicanda wari nyinawabo akaba n’Umwamikazi wa Mutara Rudahigwa muri uku kurokoka kwe.

Ku wa 23 Ukwakira 1957 nibwo Perezida Kagame yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda ahari hazwi nka Tambwe (ubu ni mu Karere ka Ruhango). Mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge afite imyaka ine, abahutu bari batuye kuri uwo musozi bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi abatutsi.

Icyo gihe umubyeyi we yahise atangira kumutegura kugira ngo babe bahunga. Perezida Kagame avuga ibyo yibuka ku mubyeyi we Asteria Rutagambwa muri icyo gihe yagize ati “Yadusabye kuva mu nzu kuko atashakaga ko badusangamo ngo batwiciremo”.

Muri icyo gihe ngo nibwo hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’umwamikazi wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Uwo mushoferi ngo Rosalie Gicanda yari amusabye kubatwara muri ibyo bihe by’amakuba akabimura.

Perezida Paul Kagame n’abantu bari baturanye ngo bahise binjira muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, kigahita cyirara mu byo bari batunze.

Icyo gihe ngo babashije kurokoka basanga umwamikazi i bwami i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara (mu Ntara y’Uburasirazuba) aho naho ubwicanyi bwabasanze bagakomeza bahungira muri Uganda.

Umwamikazi Rosalie Gicanda wagize uruhare mu gukiza ubuzima bwa Perezida Kagame muri icyo gihe ku wa 20 Mata mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiciwe i Butare mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubwo ku wa 26 Ugushyingo 2015 Asteria Rutagambwa, Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame yashyingurwaga nyuma yo kwitaba Imana azize uburwayi ku wa 22 Ugushyingo 2015; Umukuru w’Igihugu yakomoje ku butwari bwamuranze.

Mu ijambo rye asezera ku mubyeyi we, Perezida Kagame yasobanuye ko kuba yarabuze Papa we akiri muto, Asteria Rutagambwa yamubereye nka se na nyina icya rimwe yitanga kugira ngo abana be babeho neza.

Perezida Kagame yavuze ko yarwaniye ishyaka abana be cyane mu 1959, dore ko se yahunze akabasigarana, aba ari we ubahungisha bajya muri Uganda aho bavuye bajya i Burundi bakamarayo imyaka itandatu.

Yakomeje avuga ko aho babaga mu buhungiro yakomezaga kubahumuriza ababwira ko igihe kizagera bagataha mu Rwanda kandi ko nibahagera badakwiye kwihorera ku muntu watumye baba impunzi.

Perezida Kagame yavuze ko umubyeyi we yamutoje ‘kubabarira, kutitura inabi abayimugiriye ahubwo agahora ari umunyembabazi’. Kuva yafata inshingano zo kuyobora, umubyeyi we ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/06/2017
  • Hashize 7 years