Ubufatanye bwa Arsenal na RDB buzatuma iyi kipe ishobora kuzaza gukinira mu Rwanda

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years

Ikigo k’igihugu k’iterambere RDB kiratangaza ko u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza binjiye mu mikoranire y’imyaka itatu igamije kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda. Iyi kipe isanzwe ifite abakunzi benshi ku Isi harimo n’ukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame izajya yambara umwambaro uhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.

Kuva muri Kanama Arsenal izajya yambara umwambaro uhamagarira isi gusura u Rwanda.Iyi mikoranire y’u Rwanda na Arsenal, izatangira kubahirizwa muri Kanama uyu mwaka ubwo hazaba hatangiye imikino ya Shampiyona 2018/19.

Abakinnyi b’ikipe z’umupira w’amaguru zose za Arsenal, ni ukuvuga ikipe y’abagabo n’ikipe y’abagore, n’ikipe z’abakiri bato (academy) zizajya zambara imipira yanditseho ikimenyetso kigira kiti “Visit Rwanda” [sura u Rwanda].

RDB itangaza ko ubu bufatanye bugamije kuzamura umubare w’abasura ibikorwa by’ubukerarugendo birimo nka Pariki z’igihugu.

By’umwihariko ba Mukerarugendo bazasura inyamaswa zitaramara igihe kinini zigaruwe ku butaka bw’u Rwanda nk’inkura n’intare n’izindi zisanzwe zikunzwe cyane nk’ingagi zo mu birunga, inguge n’izindi.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’amasoko muri Arsenal, Vinai Venkatesham avuga ko impande zombi zizungukira muri iyi mikoranire y’imyaka itatu.

Ati “Tunejejwe no kugira umuterankunga wa mbere twambara ku kuboko, ubu u Rwanda niwe muterankunga wacu mu bijyanye n’ubukerarugendo. Iyi ni imikoranire ishimishije izatuma dufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo mu kubaka urwego rw’Ubukerarugendo kuko Arsenal ikurikirwa na benshi ku isi bizatuma u Rwanda rugera kuri byinshi.”

Vinai Venkatesham yavuze ko kuba umwambaro wa Arsenal urebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 35 ku munsi ku isi, bizatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana cyane ku isi yose.

Vinai yatangaje ko bazi ko ku mugabane wa Africa Arsenal ihafite miliyoni nyinshi z’abafana, ari nayo mpamvu ngo banejejwe no gukorana n’u Rwanda.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiza cyane gifite ibintu byinshi wasura, muri iyi mikoranire ‘Sura u Rwanda’ tuzayamamaza cyane ku isi kuko tuzajya tuyambara ku myenda, tuyamamaze kuri za ‘screen’ zizengurutse Stade Emirates, ndetse n’ibiganiro n’abanyamakuru byose abatoza n’abakinnyi bazajya bakora bizajya bibera imbere y’icyapa cya ‘Sura u Rwanda’.”

Clare Kamanzi uyobora RDB avuga ko u Rwanda na rwo rwishimiye iyi mikoranire n’ikipe ya Arsenal yitezweho gutanga umusaruro ushimishije mu bukerarugendo.

Ati “Sura u Rwanda ubundi wibonere impamvu u Rwanda turi aba kabiri muri Africa mu kugira ubukungu bukura vuba. Abashoramari mu Rwanda bashobora kwandikisha ubucuruzi bwabo mu masaaha atandatu gusa ubundi bakaba biteguye kwishimira amahirwe ari mu gihugu.”

Arsenal ivuga ko intambwe ya mbere y’iyi mikoranire izakurikirwa no kuba abakinnyi b’ikipe ya Arsenal y’abagabo n’iy’abagore bazasura u Rwanda bagatangiza n’ibikorwa byo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri 2017 u Rwanda rwasuwe n’abanyamahanga miliyoni 1,3 barimo ibihumbi 94 b’abakerarugendo basuye pariki z’u Rwanda, Nyungwe, Akagera na Pariki y’ibirunga.

Bizwi ko Perezida Paul Kagame ari umufana ukomeye wa Arsenal ndetse unakurikirana kenshi amakuru yayo n’imikino yayo ndetse rimwe na rimwe akanabitangaho ibitekerezo.

Muri gahunda ya Guverinoma ya Kagame muri manda y’imyaka irindwi (2017->2024) aherutse gutorerwa, yiyemeje kuzamura umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ukikuba kabiri. Byitezwe ko uzava kuri miliyoni 404 z’amadolari ya America bwinjije mu 2016 ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.

Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatatu muri Africa mu kugira imiyoborere myiza mu by’ubukerarugendo no gushyiraho ibikorwa byorohereza kugendererwa.

Muhaburaa.rw

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years