Ubufaransa:Umuganga ukomeye araregwa kuroga abarwayi 17

  • admin
  • 17/05/2019
  • Hashize 5 years

Mu Bufaransa hatangiye iperereza ku muganga w’Umufaransa ucyekwaho kuroga abarwayi 17 muri iki gihugu.

Frédéric Péchier, impuguke mu gutera ikinya, yari asanzwe yarakozweho iperereza ku bindi birego byo kuroga abarwayi barindwi, bivugwa ko byaviriyemo abantu icyenda bose hamwe gupfa.

Abashinjacyaha bavuga ko abikoze ku bwende, yakoresheje nabi ibikoresho bya bagenzi be byifashishwa mu gutera ikinya, agateza akaga agamije kurata ubuhanga bwe.

Péchier ahakana ibyo aregwa byose. Biramutse bimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu.

Jean-Yves Le Borgne, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iperereza nta kintu na kimwe ryagaragaje.

Borgne yagize ati: “Byashoboka ko Dr Péchier yaroze abo bantu, ariko ibi bivugwa nta kindi kitari ibivugwa gusa. Hagomba gushimangirwa ihame ry’ubucamanza ko umuntu ucyekwaho icyaha aba ari umwere mu gihe cyose icyaha kitaramuhama”.

Byatangiye mu mwaka wa 2017

Igenzura ryakorewe mu mujyi wa Besançon mu burasirazuba bw’Ubufaransa, ryatumye Bwana Péchier w’imyaka 47 y’amavuko akorwaho iperereza mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2017 ku birego byo kuroga barindwi ba mbere. Nyuma yaje kurekurwa ariko yirukanwa mu mwuga w’ubuvuzi.

Muri iki cyumweru, yahaswe ibibazo na polisi bijyanye n’ibirego 66 ku barwayi bagize ikibazo cy’ihagarara ry’umutima ubwo bari bari kubagwa mu gihe nyamara bafatwaga nk’abafite ibyago biri ku rushyi byo kuba bagira icyo kibazo.

Ibi birego bishya bikubiye muri iyo dosiye, irimo n’abarwayi bafite kuva ku myaka ine y’amavuko kugera kuri 80 y’amavuko.

Umushinjacyaha Étienne Manteaux yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko Bwana Péchier “yamye agaruka” muri buri dosiye, kandi ko yagiranaga amakimbirane yeruye na bagenzi be.

Bwana Manteaux yagize ati “Kenshi cyane yabaga ari hafi y’icyumba cyo kubagiramo” ubwo ibyo byabaga, kandi ko yihutiraga kuvuga icyahita gikorwa kindi, “nubwo habaga nta kintu cyatuma umuntu acyeka ko habayeho ikigero kirenze cya potassium cyangwa ikinya cy’igice runaka cy’umubiri”.

Bwana Péchier ahakana ibivugwa, ndetse abunganizi be mu mategeko bashinja polisi kugoreka ibyo yavuze mu guhatwa ibibazo kwe kwa mbere.

Ku munsi w’ejo ku wa kane,Péchier yabwiye abanyamakuru ati: “Ikizavamo [mu iperereza] icyo ari cyo cyose, umwuga wanjye wararangiye”.

Ntabwo ushobora kwizera umuganga igihe kimwe wigeze kwitwa umurozi… Umuryango wanjye warahungabanye kandi mfite ubwoba [ko hari ikibi cyaba] ku bana banjye”.

Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/05/2019
  • Hashize 5 years