ubufaransa mu makipe 4 y’iburayi azitabira Copa America muri 2019

  • admin
  • 28/04/2017
  • Hashize 7 years

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri America y’amajyepfo (CONMEBOL) ryemeje ko hari ibihugu bine byo ku mugabane w’i Burayi bizatumirwa bikitabira irushanwa rya copa America 2019 rizabera muri Brazil, igihugu cy’ubufaransa ki kazaba kiri muri ibyo bizatumirwa.

Ntibyari byoroshye ariko byaje kuba impamo ko irushanwa risanzwe rihuza amakipe y’ibihugu hariya k’umugabane w’amerika y’amajyepfo copa America, cyera kabaye ku nshuro ya mbere mu mateka ngo ibihugu bimwe byo k’umugabane w’iburayi bizatoranywamo ibizitabira iryo rushanwa. cyane cyane ibihugu bifite champiyona zikomeye ndetse byitwaye neza mu gikome cy’ibihugu i Burayi giheruka.

CONMEBOL(Confederation of North, Central American and Caribbean Association Football ) yatangaje ibi kuri uyu wa gatatu taliki 26 mata, mu nama yabereye i Santiago muri Chili kunshuro yayo ya 67. Gusa nta tangazo rigaragaza ibihugu nyirizina bizatumirwa. ariko muri ibyo bine(4) haracyekwa Espanye, Ubutaliyani, Portugal hakiyongeraho ubufaransa n’ikipe yabwo les blues byemejwe ko butazaburamo muri ayo ane. Ariko ngo ibyo bidakunze bazatumira amakipe y’ibihugu byo muri aziya kugirango buzuze umubare w’amakipe bashaka.

Gusa hari andi makipe azatumirwa yo muri Amerika y’amajyaruguru no hagati (CONCACAF).icyo wamenya aha nuko ibi byo gutumira amakipe adakomoka kuri uwo mu gabane ngo yitabire copa America biheruka 1999 aho hatumiwe Ubuyapani na Paraguay.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 28/04/2017
  • Hashize 7 years