Ubufaransa bushobora kugera ku gipimo cy’ubushyuhe butigeze bugeraho mu mateka

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years

Kuri uyu wa gatanu biteganyijwe ko Ubufaransa bushobora kugera ku gipimo cy’ubushyuhe butigeze bugeraho mu mateka, mu kaga k’imiyaga ishyushye ubu yibasiye Uburayi.

Ubushyuhe bwo hejuru cyane Ubufaransa bwigeze kugeraho ni 44.1C mu 2003, ubu bushyuhe bwahitanye abantu babarirwa mu bihumbi icyo gihe.

Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe iby’ikirere cyaburiye, ku buryo bwo hejuru cyane, uduce tune two mu majyepfo y’Ubufaransa.

Ibice binyuranye by’uburayi buri guhura n’ubushyuhe bukomeye. Ubudage, Ubufaransa, Pologne na Repubulika ya Czech bamaze kugera ku bushyuye bukabije muri uku kwezi.

Espagne yo imaze iminsi irwana n’imiriro mu mashyamba batigeze bagira mu myaka 20 ishize.

Abahanga bavuga ko ibi biterwa n’umuyaga ushyushye uri kuva mu majyaruguru ya Afurika n’imiyaga iremereye iva ku nyanja ya Atlantika.

Mu majyepfo y’Ubufaransa uduce tumwe nka Gard, Vaucluse, Herault na Bouches-du-Rhone uyu munsi turagera ku bushyuhe buri hagati ya dogere 42C na 45C.

Amashuri n’ibikorwa bitandukanye mu Bufaransa byafunze.

Minisitiri w’ubuzima Agnès Buzyn yatangaje ko ubu batewe impungenge n’umubare uri kwiyongera cyane w’abantu bahamagara basaba gutabarwa kubera ingaruka z’ubushyuhe bukabije.

Yasabye Abafaransa kwirinda ibikorwa byabashyira mu kaga nko gusiga abana mu modoka, cyangwa gukora siporo bari hanze.

Imihindagurikire y’ikirere bavuga si umugani

Nubwo ibi biri kuba bitahita byitwa gusa ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, abahanga bavuga ko mu myaka iri imbere ibi bizajya bibaho kenshi kubera imihindagurikire y’ikirere.

JPEG - 35.1 kb
Uyu munsi no mu minsi micye iza hateganyijwe ubushyuhe bukabije i Burayi

Imibare yo mu kinyejana cya 19 no muri iki turimo cya 21 igaragaza ko ubushyuhe bw’ubutaka bw’isi bwiyongereyeho hafi dogere imwe kubera iterambere ry’inganda.

Ibigo by’iteganyigihe mu bihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba bimaze igihe bigaragaza impinduka mu bihe by’imvura n’izuba ugereranyije n’uko byari bimenyerewe mu myaka yashize.

Abahanga bemeza ko ibikorwa bya muntu ari byo bifite ingaruka nyinshi ku ihindagurika ry’ikirere no kwiyongera k’ubushyuhe, nabyo bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, abariho ubu n’abazaza.

JPEG - 60.7 kb
Mu Bufaransa ibikorwa birimo amashuri byahagaze, abantu barembejwe n’ubushyuhe bukabije

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years