Ubufaransa : Abanyarwanda bigaragambije bamagana inama izakira abahakana Jenoside

  • admin
  • 04/03/2020
  • Hashize 4 years

Abanyarwanda baba mu bufaransa baramagana Sena y’ubufaransa nyuma yaho basanze baratumiye abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 mu nama iteganyijwe ku wa 9 werurwe uno mwaka wa 2020.

Ishyirahamwe ry’abanyarwanda baba mu bufaransa (CRF) na IBUKA France bandikiye itangazo Perezida wa Sena y’ubufaransa Gerard Larcher n’abandi basenateri.

Iryo tangazo rifite umutwe ugira uti:“Agissez contre la propagation du negationnisme au Sena ” Tugenekereje mu kinyarwanda riragira riti “Mugire icyo mukora ku ikwirakwizwa ry’ihakana rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Sena”

Aya mashyirahamwe arigusaba abantu benshi kurisinya ho , intego ni ukugera ku bantu 5000.

Abanyarwanda baba mu bufaransa na Ibuka France bavuga ko bitumvikana uburyo Sena nk’urwego rw’igihugu rwagakwiye kuba intangarugero ahubwo ruba urwambere mu kwica amategeko y’igihugu, abangamira akanangiza imitekerereze y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 , igihugu cy’ubufaransa cyitegura kwibuka mu mezi atageze kuri abiri.

Itangazo rigira riti:”Turabasaba Nyakubahwa Perezida kugira icyo mukora mu kwirinda ko urwego nka Sena rushyigikira ibyo bikorwa tukanabasaba byeruye basenateri kwitandukanya na bariya bantu n’intekerezo zabo.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyarwanda baba mu bufaransa Angelique Ingabire yatangaje ko bizera ko Perezida wa Sena y’ubufaransa agomba kubyumva.

Ingabire yagize ati:“Turizera ko Perezida wa Sena y’ubufaransa azirinda ko hari amagambo ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi azavugwa n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu biganiro bizatangwa muri iyo nama.”

Uyobora Ibuka France Etienne Nsanzimana yavuze ko ari iby’ingenzi kuko bizwi neza ko mubazitabira batumiwe bamwe bazwiho kuba bahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Nsanzimana yagize ati: “Ntabwo twakwicara ngo dutuze tubareke nk’urwego rwiyubashye rwa Sena , bategure icyo gikorwa kandi kibere mu ngoro yabo.,turi hano nk’abaturage b’abafaransa , bamwe muri twe kandi ni abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Nkuko bigaragara kuri gahunda iteganyijwe , Nsanzimana yavuze ko muri iyo nama itegerejwe ,Senateri Alain Richard na Gerard longuet bazagiramo uruhare bazatanga umwanya kuri bamwe muri baruharwa bazwiho guhakana,gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri abo hakabamo Charles Onana na Judy Rever.

Umubirigi Prof Filip Reyntjens yari yatumiwe muri iyo nama ariko ubutumwa ntibwamugeraho.

Nsanzimana yongeye ati: “Ugupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 kuri ubu ni icyaha gihanwa hano mu bufaransa kigahanwa n’inkiko mpuzamahanga.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/03/2020
  • Hashize 4 years