Ubu ndi muri Namibia, niba bashaka kumfata bashobora kuza bakahansanga-Moïse Katumbi

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years

Moïse Katumbi, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yavuze ko impapuro leta yashyizeho zo kumuta muri yombi zidafututse.Katumbi aba mu buhungiro guhera mu mwaka wa 2016.

Ku wa kane, Minisitiri w’ubucamanza muri Kongo, Alexis Thambwe Mwamba, yavuze ko Katumbi akwiye gufatwa aho yabonwa aho ari ho hose.

Ariko Bwana Katumbi yabwiye BBC ko izi mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi ntacyo zivuze.

Yagize ati”Ni gute batanga impapuro zo kunta muri yombi kandi mu byumweru bibiri bishize baranyangiye kwinjira mu gihugu ubwo nabigeragezaga?”

“Ubu ndi muri Namibia, niba bashaka kumfata bashobora kuza bakahansanga.”

Yongeyeho ati “Icyo navuga ni uko ntacyo bandega gifatika, ni nka kwa kundi bavuga ngo inguguru zirimo ubusa ni zo ziteza urusaku rwinshi.”

Abantu bari guteza akaga abaturage ba Kongo ni bo bari ku butegetsi bakaba bari kunshinja ibirego by’ibihimbano.”

Ni bo bari kwiba bakanica muri aka kanya. Ni bo bagakwiye gushyikirizwa ubucamanza.”

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa munani, Bwana Katumbi yari afite icyizere cyo kujya muri Kongo mbere yuko itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamaza mu matora ya perezida – yatinze kuba – ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri igera.

Ariko ubwo yageragezaga kwinjira muri Kongo aturutse muri Zambia, abategetsi ba Kongo baramwangiye.

Umunyemari akaba yaranahoze ayobora intara ya Katanga, Bwana Katumbi yahunze Kongo mu mwaka wa 2016.

Yakatiwe n’inkiko za Kongo adahari igifungo cy’amezi 36 ku birego avuga ko bijyanye n’impamvu za politiki.

Mu mwaka wa 2015, ni bwo yavuye mu ishyaka riri ku butegetsi muri Kongo – icyo gihe yashinjaga Perezida Joseph Kabila bahoze bakorana gushaka kugundira ubutegetsi.

Kwamamara kwe kwanagizwemo uruhare no kuba akuriye ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yagiye yitwara neza mu marushanwa atandukanye mu myaka ya vuba ishize igahesha ishema Kongo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years