U wahoze ari umuyobozi wa FIFA yitabye Imana afite imyaka ijana

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years

U wahoze ari umuyobozi wa FIFA witabye Imana Havelange, Umunyabrazil wayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi kuri uyu wa Kabiri tarikiya ya 16 Kanama 2016 yitabye Imana afite imyaka ijana.

Inkuru y’itabaruka rya Havelange, yemejwe n’ibitaro bya Samaritano yari arwariyemo, biherereye mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil.

Havelange yayoboye FIFA imyaka 24; kuva mu 1974 kugeza mu 1998, ni we wasimbuwe na Sepp Blatter, Umusuwisi wayoboye FIFA kuva mu 1998 kugeza mu 2015.

Nyakwigendera Havelange azwiho kuba yaraciye iteka ry’uko amakipe yitabira igikombe cy’Isi aba 32 avuye kuri 16 yakitabiraga mbere y’uko ayobora FIFA.

BBC ivuga ko ubuzima bwa Havelange muri ruhago nk’umuyobozi, bwakunze kurangwa no kwegura ku mpamvu zifitanye isano na ruswa. Nko mu 2013 yeguye ku buperezida bw’icyubahiro bwa FIFA nyuma y’uko hari iperereza yakorwagaho rifitanye isano n’ibyaha bya ruswa.

Muri 2011 ho yeguye muri Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike ku mpamvu z’uburwayi.

Havelange mbere yo kwinjira muri IOC, yahagarariye igihugu cye mu marushanwa yo koga mu mikino Olempike yabaye muri1936.

Nyakwigendera Havelange azwiho kuba ari we watangije amarushanwa mashya nk’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 n’imyaka 20; amarushanwa yatangiye gukinwa ahagana mu 1980, azwiho no kuba ari we watangije igikombe cy’Isi gikinwa n’abagore mu ntangiriro z’umwaka wa 1990.

U wahoze ari umuyobozi wa FIFA yitabye Imana afite imyaka ijana
Yanditswe na Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years