U Rwanda rwungutse urugomero rw’amashanyarazi rwa megawati 5

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ibihugu by’u Rwanda n’ibirwa bya Maurice byiyemeje gukomeza gufatanya mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage birimo kubegereza  amashanyarazi

Ibi byagarutsweho n’abaminisitiri b’intebe b’ibihugu byombi mu muhango wo gutaha ku mugaragaro urugomero rw’amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V ruri mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro urugomero rw’amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’intebe w’Ibirwa bya Maurice Pravind Kumar Jugnouth.

Ministre w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iki gikorwa kigiye gutera ingabo mu bitugu gahunda ya Leta yo gukwirakwizwa amashanyarazi

Uru rugomero rwubatswe n’abashoramari bo mu birwa bya Maurice.

Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Maurice Hon Pravind Kumar Jugnouth yashimiye Perezida Kagame udahwema gushakira iterambere abanyafurika.

Aha yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere bihindura imibereho y’abatuye Afurika.

Mu myaka itanu uru rugomero rumaze rwubakwa, rusigiye imiryango iruturiye isaga 120 amashanyarazi ndetse bamwe mu bahakoze baravuga ko bageze kuri byinshi.

Dr Edouard Ngirente yasabye abaturage gufata neza uru rugomero ku buryo abahawe amashanyarazi bayabyaza umusaruro, ariko kandi akizeza abandi bakinyotewe na yo ko muri 2024 nta muturage uzaba adafite amashanyarazi.

Urugomero rw’amashyanyarazi rwa Mushishito Rukarara ya V rwuzuye rutwaye miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ruzajya rutanga migawayi 5 zizajya zicanira byibuze ingo ibihumbi 175.

Biteganyijwe ko mu myaka 20 uru rugomero ruzabyarira inyungu abashoramari barwubatse nyuma ruzashyikirizwa Leta y’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/06/2022
  • Hashize 2 years