U Rwanda rwitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, n’uw’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta, bitabiriye inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe yatangiye kubera Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere.

Muri iyo nama abayobozi b’Isi baraganira ku cyakorwa ngo hakumirwe ukwangirika kw’ibidukikije n’imihindagurikire ikabije y’ibihe, ndetse barebere hamwe uburyo bwo guteza imbere ubundi bwoko bw’ingufu budahumanya ikirere nk’ubw’izuba, n’ibimera. Iyo nama yiswe COP 21 yitabiriwe n’abasaga 40 000 baturutse mu bihugu 195. Kimwe mu byamaze kugaragarizwamo ni uko ibihugu 48 bikennye kurusha ibindi biri gusabwa tiriyari y’amadorali kugira ngo bishobore guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagati ya 2020 na 2030.

Ibyo bihugu bizajya bitwara miliyari 93 z’amadorali za buri mwaka kuva mu 2020, azajya muri gahunda zo kugabanya ibyuka bijya mu kirere no gufasha abari mu kaga kubera imihindagurikire y’ibihe. Leta y’u Rwanda yasabye umuryango mpuzamahanga gushyira ingufu mu masezerano afatika yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko muri iyo nama u Rwanda ruzavuganira ibihugu bikennye bigahabwa inkunga zo kubungabunga ibidukikije. Ati” U Rwanda ruzajya I Paris rusaba ko hafatwa ingamba zikomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutera inkunga ibihugu bikennye. Tuzanereka abandi ubunararibonye mu kubungabunga ibidukikije.”

Yongeyeho ati” Ikituraje ishinga ni ugushyiraho amasezerano agamije gukumira ingaruka zikomeye ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe . Twiteze ko mu nama y’I Paris hazashyirwaho amasezerano afasha ibihugu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda rutewe impungenge n’ubushyuhe bukomeje kwiyongera, biteganyijwe ko buzakomeza kuzamuka ku buryo mu 2030 buzaba bwarazamutseho 2oC ebyiri. U Rwanda kandi rukomeje kwibasirwa n’imvura itagwira igihe yanagwa ikaza nabi ikangiza imyaka y’abaturage.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 8 years