U Rwanda rwishimiye kwakira inkunga y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 12/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 12 Kanama, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga bihwanye na miriyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda, bizifashishwa mu kurinda COVID-19 abaganga, abaforomo, abakozi bo ku bitaro ndetse n’abarwayi.

Iyi nkunga itanzwe uyu munsi yabonetse ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ubutabazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (The United States Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid (U.S. OHDACA), gitewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (The United States Department of Defence (U.S. DOD).

Iki gikorwa cyayobowe n’Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman.

Ni inkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo udupfukamunwa dukoreshwa mu buvuzi, uturindantoki tw’abaganga, inkweto zo mu bwoko bwa bote zambarwa n’abaganga, n’udupfukamunwa two mu bwoko bwa “N95” tuzifashishwa mu gufasha abarwayi bafite ibibazo byo guhumeka.

Ibi bikoresho bikazahita bihabwa abaganga mu bitaro n’ibigo nderabuzima 349 mu turere 25 two mu gihugu hose.

Ministeri y’Ingabo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyikirije ibyo bikoresho umushinga uterwa inkunga na USAID, ukaba unakorana na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda mu gufasha ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere dutandukanye mu Rwanda witwa “Ingobyi.”

Uyu muhango ukaba wabereye mu mbuga yo kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo ayo guhana intera ya metero imwe.

Uwo muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije w’ Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC), James Kamanzi, abahagarariye umushinga USAID Ingobyi, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, n’abahagarariye Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe uyu munsi, ni imwe mu nkunga ihwanye na miriyari 11 y’amafaranga y’u Rwanda Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze guha u Rwanda, mu rwego rwo kurufasha muri gahunda yarwo yo kurwanya COVID-19.

Izindi nkunga zirimo iyo kubaka Kandagirukarabe zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, imfashanyo muri gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kwirinda no kurwanya COVID-19, n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi nka za mashini zifasha guhumeka (ventilators); ibikoresho byagenewe kubika neza imyanda ngo itanduza abayegereye (biohazards bags); imiti yabugenewe, amasabune yo gukaraba ndetse n’ibitanda byahawe ibitaro bitandukanye.

Inkunga ya OHDACA ifasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu kubaka ubushobozi mu guhangana na COVID-19. Inkunga ya OHDACA ikaba ishimangira ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwifuriza u Rwanda ubuzima buzira umuze.






MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 12/08/2020
  • Hashize 4 years