U Rwanda rwifuza byihuse gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi bwo mu kirere n’Uburusiya

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

U Rwanda rurifuza ko amasezerano hagati yarwo n’Uburusiya mu bijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere yashyirwaho umukono vuba nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D’Arc Mujawamariya yabitangaje.

Ibi bije nyuma y’aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Serguei Lavlov asuriye u Rwanda ndetse agatangaza ko iki gihugu cyaganiriye n’u Rwanda ku kijyanye no kurugurisha uburyo bw’ubwirinzi bwo kirere.

Sputnik ducyesha iyi nkuru itangaza ko Amb. Mujawamariya,yavuze ko yizeye ko ayo masezerano vuba aha azashyirwaho umukono hagati y’ibi bihugu byombi.

Amb. Mujawamariya yagize ati “Hagomba kubaho amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Burusiya ku buryo bw’ubwirinzi bwo mu kirere (air defence systems)….Nizeye ko vuba bishoboka ubwirinzi bwo mu kirere, kurinda ikirere, bizashyirwaho umukono hagati y’ibihugu byombi. Umupira ubu uri ku ruhnde rw’u Burusiya. Dutegereje icyo bagenzi bacu bazakora.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano nashyirwaho umukono u Rwanda ruzaba rugize uburyo bwo gukoresha ubunararibonye bw’u Burusiya mu wkizera umutekano wo mu kirere.

Amb. Mujawamariya yagize ati “Icy’ingenzi ni umutekano w’ikirere cyacu, kandi u Burusiya bufite ubunararibonye. Dufite gukenera, u Burusiya bufite ubunararibonye.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yakomeje avuga ko ibihugu byombi bizanongera ubufatanye ku bindi bibazo by’umutekano.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Luise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko igihugu cy’Uburusiya gifite akamaro kanini mu kurinda umutekano ku mugabane w’Afurika.

Ibi bigashimangirwa n’uruzinduko rwa minisitiri Lavlov yagiriye mu Rwanda muri Kamena, aho yatangaje ko igihugu cye n’u Rwanda biri kuganira ku kuntu u Burusiya buzagurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere,bityo ibi bikaba intambwe ikomeye ku mu bano w’u Rwanda n’Uburusiya.


Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D’Arc Mujawamariya

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years