U Rwanda rweretse Loni ko rutazatererana abari mu kaga nk’uko rwabikorewe

  • admin
  • 21/01/2016
  • Hashize 9 years

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubufatanye akaba anahagarariye u Rwanda muri Loni, Amb. Eugene-Richard Gasana yasobanuye uburyo u Rwanda rwiyemeje gufata iya mbere mu bikorwa byo kugarura amahoro ku Isi kugira ngo ibyarubayeho bitazagira ahandi biba.

Mu kiganiro mpaka cy’Akanama k’Umutekano ka Loni cyo ku wa 19 Mutarama 2016, Amb. Gasana yasobanuye ko amateka y’u Rwanda yerekanye ko igihe abaturage bari mu kaga badatabawe vuba na bwangu, hashobora gupfa benshi. Ati” Nubwo kuva Loni yashingwa yagiye ishyiraho imyanzuro myinshi yo kurinda abaturage bari mu kaga, ntibyatumye mu 1994 abasaga miliyoni baticwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni kimwe mu bihe bibi mu mateka y’ibikorwa byo kugarura amahoro bya Loni.”

Yongeyeho ko ubu hashize imyaka isaga 20 u Rwanda rukibaza impamvu Loni ntacyo yakoze ngo irinde Abanyarwanda. Yanibajije impamvu ingabo za Loni zitwa ko ziri mu karere k’Ibiyaga Bigari, MONUSCO zihagaze nk’umurimbo none imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje kwica abaturage b’inzirakarengane.

Amb. Gasana Richard yavuye imuzingo imbogamizi zituma ingabo za Loni zituzuza inshingano zazo, zigatangwaho akayabo ariko abaturage bagakomeza kwicwa. Yabwiye abagize akanama k’umutekano ko hakiri urujijo ku ikoreshwa ry’ingufu ku ngabo ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro, ndetse hakaba n’amananiza mu kuzohereza mu bihugu birimo intambara. Ati” Hashyizweho uburyo ingabo zakoherezwa vuba na bwangu, byatuma imvururu zirangira hakiri kare, zikangiza bike.”

Nk’uko Gasana abisobanura, u Rwanda rwamaze kubona ko ibikorwa byo kugarura amahoro bitegurwa nabi, hakaba aho ingabo zidashobora guhosha ubwicanyi bukorerwa abaturage. Yagize ati” Amateka yacu yatumye twiyemeza kuvuganira no gutanga umusanzu wose ushoboka mu kurinda ubuzima bw’abaturage bari mu ntambara muri iyi minsi. Ubuzima n’iyo bwaba ubw’umuntu umwe butakaye buba ari igihombo kinini, twese ndizera ko twemeranya kuri iyi ngingo.” Yasabye Loni guha rugari imiryango yo mu karere, akaba ari yo ihabwa inshingano zo kugarura amahoro, kuko ingabo z’ibihugu biyigize ari zo ziba zisobanukiwe imico ndetse n’imiterere y’ahari amakimbirane.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/01/2016
  • Hashize 9 years