U Rwanda rwemeye gucumbikira bamwe mu birabura bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko u Rwanda rwemeye gucumbikira bamwe mu birabura bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.

Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017.

Agira ati “Amateka y’u Rwanda yatumye Abanyarwanda benshi bamara imyaka myinshi batagira igihugu bita icyabo yatumye rwumva akababaro k’impunzi, abimukira n’abandi batagira ibihugu.”

Akomeza agira ati “N’ubwo u Rwanda ari ruto, tuzabona aho ducumbikira bariya Banyafrica bagurishwa mu bucakara muri Libya.

Minisitiri Mushikiwabo atangaje ibyo nyuma y’aho Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU) ahamagariye ibihugu bya Afurika gutabara Abanyafurika bagurishwa mu bucakara muri Libya.

Avuga ko hakenewe amafaranga n’ubundi bufasha bwo kugoboka abo Banyafurika. Ahamagarira ibihugu bibishoboye ko byatanga ubufasha bwo gukura abo Banyafurika muri Libya.

Aha niho ahera avuga ko u Rwanda rwemeye gutanga ubufasha ndetse no gucumbikira bamwe muri abo Banyafurika bagurishwaga mu bucakara muri Libya.

Agira ati “Nishimiye kubamenyesha ko u Rwanda rwatumenyesheje ko ruzatanga ubufasha bwo gukura abo Banyafurika muri Libya ndetse no gucumbikira umubare munini wa bamwe muri bo.”


Bamwe mu bimukira b’Abanyafurika bari muri Libya

Tereviziyo y’Abanyamerika, CNN niyo yatangaje inkuru igaragaza uburyo Abanyafurika bari muri Libya bagurishwa nk’amatungo bakajya gukoreshwa ubucakara muri icyo gihugu mu mirimo itandukanye.

Abanyamakuru ba CNN biboneye imbonankubone igurishwa ry’abo Banyafurika aho bagurishwaga ku Madorari ya Amerika 400, abarirwa mu bihumbi 300RWf.

Nyuma y’uko iyo nkuru igiye hanze, imiryango mpuzamahanga yamaganye icuruzwa ry’abo Banyafurika, hatangira gufatwa ingamba z’uburyo icyo gikorwa gihagarara n’abakiri inyuma bakabiryozwa.

Kuri ubu,Leta ya Libya yatangiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’igurishwa ry’abo Banyafurika.

Loni itangaza ko muri Libya hari Abanyafurika b’abimukira babarirwa mu bihumbi 700. Abo bose baturuka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bahunze ubukene n’inzara iri muri bimwe muri ibyo bihugu.

Yanditswe na chief editor/muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2017
  • Hashize 6 years