U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years
Image



Imurikagurisha rya Indaba ni irya mbere rikomeye muri Afurika

U Rwanda rwegukanye umudali wa zahabu mu irushanwa ry’ubukerarugendo rya Indaba ryabereye mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba nibyo byigabije imyanya ya mbere muri iryo murikagurisha aho Kenya yabaye iya mbere igakurikirwa n’u Rwanda naho Uganda ikaza ku mwanya wa gatatu.

Ku nshuro ya 37 imurika rya Indaba ryabereye mu nyubako yitiriwe Albert Luthuli. Rifatwa nk’imurikagurisha ry’ubukerarugendo rya gatatu rikomeye ku Isi n’irya mbere rikomeye ku mugabane wa Afurika.

uri uyu mwaka ryahuje abanyafurika 8000 bakora ibijyanye n’ubukerarugendo. U Rwanda, Uganda na Kenya bikunda kwegukana ibihembo muri iryo murikagurisha ahanini bitewe na gahunda byihaye byo guhuza ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ibi bihugu byahuje ingufu mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi, bibinyuza mu mishinga irimo guhuza pasiporo no kwemerera abaturage kwinjira muri buri gihugu hakoreshejwe indangamuntu.

Muri 2015 Uganda yari yabaye iya mbere, u Rwanda ku mwanya wa kabiri na Kenya ku wa Gatatu.

Yanditswe na Ubwanditsi/MuHABURA.RW

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years