U Rwanda rwegukanye imidali 5 muri shampiyona ya Afurika ya Taekondo

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Taekwondo yitwaye neza muri shampiyona ya Afurika “Taekwondo African Senior Championship 2016” yegukana imidali 5 ya Bronze.

Imikino ya shampiyona ya Afurika yabereye mu Misiri ahitwa Port Said kuva taliki 20 kugeza taliki 22 Gicurasi 2016. Ikipey’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 11, 4 muri bo babasha kwegukana imidali ya Bronze. Mu begukanye imidali ni abakobwa 3 aribo Ndacyayisenga Aline, Uwababyeyi Delphine na Mushambokazi Zura naho mu bahungu ni Birushya Emmanuel . Muri iyi shampiyona y’Afurika u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe 2 mu byiciro 2 bitandukanye harimo kwiyereka “Poomse” n’ibyo bita kurwana “Kyrogi”. Muri Kyrogi u Rwanda rwegukanye imidali 2 ya Bronze m bakobwa aho Ndacyayisenga Aline yaje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umunya-Algeria mu batarengeje ibiro 57 ndetse n’ Uwababyeyi Delphine aza ku mwanya wa 3 atsinze umunya-Misiri mu batarengeje ibiro 46.

Mu kwiyereka “Poomse”, u Rwanda rwegukanye imidali 3 aho Mushambokazi Zura na Birushya Emmanuel begukanye wa Bronze nk’ikipe. Nyuma Birushya Emmanuel yegukana umudali wa Bronze ku giti cye. Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye, Abanyarwanda bitwaye neza begukana imidali 5 ya Bronze bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 muri Afurika inyuma ya Misiri, Maroc, Algeria, Tunizia na Cote d’Ivoire ndetse n’umwanya wa 2 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara inyuma ya Cote d’Ivoire. Umunyabanga mukuru muri RTF, Bagabo Placide yatangaje ko bishimiye umusaruro babonye kuko iyi yari inshuro ya mbere bitabiriye shampiyona y’Afurika.

Martin Koonce, umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, wanabaye n’umutoza w’ikipe y’igihugu yahawe ishimwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Misiri rifatanyije n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika “African Taekwondo Union” nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino wa Taekwondo muri Afurika. Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda igaruka mu Rwanda uyu munsi taliki 24 Gicurasi aho bazagera ku kibuga cy’indege i Kanombe saa saba z’amanywa (13h00).

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 8 years