U Rwanda rwateye utwatsi ibyahwihwiswaga ko rwagiranye ibiganiro n’u Burundi mu ibanga

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yahakanye ko hari ibiganiro by’ibanga u Rwanda rwagiranye n’u Burundi ku mubano wabyo.

Mu minsi ishize Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, yaribwiye ko hari ibiganiro ku kizinga kiri mu mubano wabwo n’u Rwanda, kandi bikorwa mu ibanga.

Ati “Hari intambwe imaze guterwa n’ibirimo gukorwa mu ibanga kugira ngo ibibazo biri hagati y’ibyo bihugu bibonerwe umuti”.

Olivier Nduhungirehe abajijwe ku byatangajwe n’u Burundi,yagaragaje ko atunguwe n’abanyamakuru batangaje ibihuha nk’ibi, ahakana ko hari ibiganiro ibyo ari byo byose byigeze bibaho.

Yagize ati “Nta muntu mu Rwanda wigeze agirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’abayobozi b’u Burundi, nta n’umwe. Ibi ni ibihuha kandi na Ezechiel Nibigira na Willy Nyamitwe baremeranya nanjye”.

Nduhungirehe yakomeje abaza aho ibyo biganiro byabereye, igihe byabereye n’ababyitabiriye.

U Burundi ntibwahwemye kugaragaza ko ibibazo bufite bubiterwa n’abandi barimo u Rwanda, ndetse abayobozi babwo bakumvikana bavuga ko rukwiye gusaba imbabazi cyangwa bugahagarika umubano na rwo.

Mu mpera za 2016, Perezida Nkurunziza yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo aribwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwabukoreye.

Ati “U Rwanda nirudasaba imbabazi ku byo rwakoreye u Burundi mu 2015 na 2016, tuzahagarika imigenderanire n’icyo gihugu.”

Yakomeje ahakana ko nta ruhare igihugu cye gifite mu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ibibazo byose byaturutse ku Rwanda kuko u Burundi butigeze burutera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years