U Rwanda rwatangiye gupima virusi ya Ebola ku binjira mu gihugu

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yemeje ko yatangiye igikorwa cyo gupima virusi ya Ebola ku bantu binjira mu gihugu. Minisante ivuga ko yatangiye iki gikorwa cyane cyane ku mipaka ya Rusizi na Rubavu, inyurwaho n’abava cyangwa bajya muri ibi bihigu byombi.

U Rwanda rufashe iki cyemezo nyuma y’aho Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ritangaje ko virusi ya Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho imaze guhitana abagera kuri batatu mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’ iki gihugu kuva tariki 22 Mata uyu mwaka .

Minisante ivuga ko abagenzi bose bagaragaza kugira umuriro mwinshi batazemererwa kwinjira mu Rwanda, hakiyongeraho kandi abantu bose ngo bagiye mu duce two muri Kongo twibasiwe na Ebola, byibura mu minsi 22 ishize.

Iri tangazo rya Minisante rigira riti, “Mu rwego rwo gukumira Virus ya Ebola, ikibuga cy’indege cya Kigali kizakomeza gupima virusi ya Ebola hakoreshejwe imashini yabigenewe kandi ijyanye n’amabwiriza mpuzamahanga.”

Gusa iyi minisiteri yijeje abantu muri rusange ko nta muntu uragaragaraho virusi ya Ebola mu Rwanda, ariko yongera guhamagarira buri wese gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho iki cyorezo, ku bigo bishinzwe iby’ubuzima.

Abantu barenga 11000 bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bwa Afurika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015, cyane cyane mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia.

Uko Ebola yandura

Virusi y’indwara ya Ebola ishobora kwandura ihererekanijwe mu bantu hagati yabo, iyo ukoze ku muntu uyirwaye cyangwa se ku maraso no gukora ku matembabuzi yo mu mubiri w’umurwayi wayo cyangwa igaturuka mu nyamaswa zifite imiterere ijya gusa n’iy’abantu. Ikwirarakwira cyane cyane iyo umuntu akoze k’umuntu uyirwaye cyangwa k’umurambo w’uwazize Ebola.

Bimwe mu bimenyetso bya Ebola birimo Umuriro mwinshi, Kumeneka umutwe, Amavunane mu ngingo, Kubabara mu muhogo, Gucika intege, Guhitwa Kuruka no kubabara mu nda, Kwishimagura no gutukura amaso, Kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri .

Ebola ikaba ishobora kumara iminsi kuva kuri 2 kugera kuri 21 yihishe mu mubiri w’umuntu ataragaragaza ibimenyetso.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 7 years