U Rwanda rwasinyiye kubakwamo Ikigo Nyafurika cy’Iterambere Rirambye

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 9 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, n’Umukuru w’Ihuriro rya Loni rikurikiranira hafi Ingamba zageza abatuye Isi ku iterambere rirambye, Prof. Jeffrey Sachs bashyize umukono ku masezerano yo kubaka ikigo kizafasha Afurika kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

U Rwanda rwatoranyijwe kuzubakwamo icyo kigo (SDGs, Center for Africa) nyuma yo gutungurana rukaba intangarugero mu ntego z’ikinyagihumbi(MDGs). Icyo kigo kizubakwa i Kigali, gishobora kugira amashami muri Afurika y’Epfo na Senegal, gishobora gutangira mu mpera za 2016.

Ubwo yari mu nama ku Ntego z’Iterambere Rirambye yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeli 2015, Perezida Kagame yavuze ko izo ntego azizeyeho kuzafasha za miliyoni z’abatuye Isi kwivana mu bukene , kandi ko u Rwanda narwo ruzaziheraho ruzamura imibereho y’abaturage bacyugarijwe n’ubukene.

Yasobanuye ariko ko kugira ngo bigerweho buri gihugu cy’Isi kigomba kwerekana ubushake bwacyo, kuko nta bufatanye byagorana kugerwaho. Intego z’ikinyagihumbi zatangiye mu mwaka wa 2000, zimaze imyaka 15 zari ingingo 8, zisimburwa n’intego z’iterambere rirambye. izo ntego 17 zikubiyemo ingamba 169 zigamije kugeza abatuye Isi yose ku mibereho myiza zirimo guca ubukene uko bumeze kose, uburezi kuri bose , guhashya inzara, kubungabunga ubuzima, guteza imbere abagore, guteza imbere ingufu n’ibikorwaremezo, kurwanya ubusumbane, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ubwoko bw’inyamaswa buri gucika.

Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 9 years