U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Tony football excellence programme

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Tony football excellence programme, umushinga wibanda kuguteza imbere impano y’umupira w’amaguru.

Ni amasezerano yo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura no gushyigikira impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Muri iyi gahunda hazashyirwaho amashuri mu duce dutandukanye tw’igihugu  yo gutoza, kubaka ubushobozi, no guhugura mu bya siporo abana bafite impano kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 18.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko iyi gahunda ije gushyigikira gahunda zari zisanzweho zo guteza imbere no kuzamura siporo mu Rwanda.

Aya masezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Tony football excellence programme yemejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuwa 29, Nyakanga 2022. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizatangirira mu turere dutanu aritwo Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.

Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro hazubakwa ibigo bine by’indashyikirwa by’akarere hamwe n’ikigo gikuru gikomeye mu Mujyi wa Kigali.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years