U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyari 72 na Banki y’Isi

  • admin
  • 07/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi basinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 95 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 72 na miliyoni 200 mu mishinga igamije guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere mu mijyi ya kabiri.

Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ateganya ko miliyoni 95 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu mishinga y’iterambere ry’imijyi itandatu yunganira Kigali, irimo uwa Muhanga, Rubavu, Rusizi, Nyagatare, Huye, na Musanze. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Getete Claver wasinye ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yatangaje ko uyu mushinga uzakemura byinshi mu bibazo by’ubukungu n’ibikorwa remezo muri iyo mijyi uko ari itandatu. Yagize ati “Uyu mushinga ukubiyemo inkunga yo gukemura inzitizi zikigaragara mu mijyi ya kabiri, nk’ibikorwa remezo by’ibanze bizamura imibereho n’ubukungu; kuzamura ibice bimwe na bimwe by’ibyaro no kubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’uturere ngo babashe gucunga iyo neza mijyi.”

Minisitiri Gatete yanavuze ko ibikorwa by’iterambere bizakorerwa muri iyo mijyi bigomba kuba bishingiye ku igenamigambi ry’uturere iherereyemo, hakazibandwa cyane ku kubaka imihanda, gukamura ibishanga, kubyaza umusaruro imyanda, na serivisi z’amazi, isuku n’isukura. Yasser El Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda we asanga uretse kuba aya mafaranga azateza imbere iyo mijyi, azanafasha mu guteza imbere ubukungu bw’abayituye binyuze mu guhanga akazi. Yagize ati “Banki y’Isi yishimiye uruhare igira mu iterambere rirambye ry’u Rwanda binyuze muri uyu mushinga mushya uzafasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imijyi ya kabiri, ikazanafasha mu kuzamura imibereho yo muri iyi mijyi binyuze mu itangwa rya serivisi, iterambere mu bukungu no guhanga imirimo.”

Mu guteza imbere uturere n’imijyi, imihanda n’ibindi bikorwa remezo biyishamikiyeho bizashorwamo amafaranga hagamijwe guhuza Udukiriro, ibice bikorerwamo ubucuruzi, ibice byagenewe inganda, n’ahandi hakorerwa ibikorwa by’iterambere binyuranye. Binateganyijwe ko uyu mushinga uzafasha kuvugurura imiturire mu tugari tune two mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, turimo aka Biryogo, Rwampara, Kiyovu na Agatare, tukaba dutuwe n’abaturage basaga ibihumbi 19. Kimwe n’aba bo mu Mujyi wa Kigali, abasaga ibihumbi 500 batuye imijyi ya kabiri bazagerwaho n’inyungu z’ibikorwa remezo bigezweho bizahubakwa.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/04/2016
  • Hashize 8 years