U Rwanda rwashyikirije DRC imibiri y’ingabo zayo zaguye mu mirwano iherutse[ Reba amafoto yose]

  • admin
  • 17/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyikirije icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) imibiri itatu y’ingabo z’iki gihugu ziherutse kugwa mu mirwano yabaye muri iki cyumweru.

Iki gikorwa cyo gushyikiriza ubuyobozi bwa FARDC imibiri y’izi ngabo, cyabanjirijwe n’ibiganiro byahuje impande zombi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent avuga ko ibi biganiro byarangiye RDF na FARDC zemeranyije kujya zisangira amakuru kugira ngo ibikorwa nk’ibi byahitanye izi ngabo bitazongera kubaho.

Ubuyobozi bwa RDF bwari buhagarariwe na Brig Gen. Nkubito Eugene uyobora division y’Amanjyaruguru, bwanashyikirije FARDC ibikoresho byari byasizwe n’ingabo za Congo.

Ibi bikorwa byose byari bihagarariwe n’itsinda ry’Ingabo zo mu karere ryahawe inshingo zo gukurikirana no gutangaza iby’iyi mirwano.

Lt Col Munyengango Innocent avuga ko nubwo impande zombi zikomeje kwitana ba mwana ku ruhande rwavogereye ibirindiro by’urundi ariko igikorwa cyakozwe uyu munsi gifite ubutumwa kigaragaza.

Ati “Ku ruhande rwa RDF ntabwo bari kuba baraguye muri Congo ngo abe ari twe tubazana, bifite icyo bisobanuye.”

Avuga ko Igisirikare cy’u Rwanda keretse iri tsinda ibimenyetso bigaragaza ko FARDC yavogereye u Rwanda kandi ko igikorwa cyakozwe uyu munsi kizagira icyo gifasha izi ngabo ziri gukora iperereza.

Ati “Twarabiberetse, twabagejeje aho byabereye ku butaka bw’u Rwanda ari na yo mpamvu iki gikorwa cyabereye aha gifite icyo gifasha kandi kigaragarira buri munyarwanda n’undi munyamahanga, ntabwo bisaba technology nyinshi kugira ngo igikorwa nk’iki kibe kiri kuguha ubutumwa.”










EJVM yageze aho Ingabo z’u Rwanda zarwaniye n’iza RDC


JPEG - 125.2 kb
tsinda rya EJVM mu iperereza ku kurasana hagati ya RDF n’Ingabo za RDC zinjiye ku butaka bw’u Rwanda



JPEG - 125.2 kb

Yanditswe na Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 17/02/2018
  • Hashize 6 years