U Rwanda rwashimangiye ko rutazigera rutererana abaruhungiramo
- 20/06/2016
- Hashize 8 years
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza guharanira gufasha ibihugu by’ibituranyi mu rugamba rwo kubungabunga amahoro n’umutekano w’ababituriye no kudacika intege mu gucumbikira impunzi zihungira ku butaka bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse ku buryo u Rwanda rwiyemeje kudacika intege mu gufasha abaruhungiramo kuri uyu wa mbere tariki 20 ubwo u Rwanda rwiyungaga n’Isi byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi. Yagize ati “Reka nshimangire ko umuhate Guverinoma ishyira mu kurinda abahungira ku butaka bw’u Rwanda utazashira. Tuzakomeza gutanga ubufasha bushoboka mu gufasha impunzi z’ibihugu duturanye bigihanganye no kubona amahoro n’umutekano.” Yabuze ko uburyo mpuzamahanga bwo kwita ku mpunzi bukwiye ku kudakura ijisho ku bahungira hafi y’ibihugu baturutsemo cyane ko bashobora no gukurikiranwa mu gihe ingamba z’umutekano zidakajijwe.
Mu izina rya Perezida Kagame yashimiye Umuryango Mpuzamahanga ku mbaragaishyira mu gufasha ipunzi ziri mu Rwanda zigera ku bihumbi 160 barimo iz’Abarundi zisaga ibihubi 78. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryasabye impunzi zo mu Rwanda gukura amaboko mu mifuuka zigakore shishakisha uko zibeshaho cyane ko zibifitiye uburenganzira, kandi harimo abafite ubumenyi bunyuranye.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw