U Rwanda rwasabye ko u Bufaransa busabwa ibisobanuro ku kutaburanisha abakekwaho Jenoside

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko hari ibihugu bigishidikanya ku guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside, n’abafashwe hakaba ubwo badakurikiranwa nk’uko byakagombye. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yakiraga Serge Bremmertz.

Umushinjacyaha w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye (MICT) rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR). Mu bibazo by’ingenzi Minisitiri Busingye yagejeje kuri uyu Mushinjacyaha, harimo uburyo abakekwaho uruhare muri Jenoside bahunze ubutabera bashakishwa. Busingye yagaragaje ko ICTR mbere yo gufunga imiryango, hari imanza yohereje mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo u Bufaransa. Yavuze ko u Rwanda rwohererejwe abantu batatu barimo Jean Uwinkindi mu 2012, ubu wamaze kuburanishwa, Munyagishari Bernard woherejwe mu 2013 nawe urubanza rwe rwatangiye kumvwa, na Ladislas Ntaganzwa watangiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Gusa ngo ku manza zohererejwe u Bufaransa haracyarimo ikibazo gikomeye. Yakomoje kuri Padiri Munyeshyaka Winceslas woherejwe mu Gushyingo 2007, ariko ntihashyirwa ingufu mu kumuburanisha. Minisitiri Busingye yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka umunani yo kugenda biguru ntege, ikirego cye muri Kamena 2015 cyahagaritswe mu buryo butumvikana.” Ikindi kirego ngo ni icya Bucyibaruta Laurent woherejwe mu Bufaransa mu 2017, ariko ngo urubanza rwe ruracyari mu iperereza ry’ibanze nyuma y’imyaka hafi 10. Yakomeje agira ati ‘‘Nubwo hari ibibazo nk’ibi, ntihajya havugwa abagenzuzi bigenga ba ICTR cyangwa MICT bajya gukora iperereza ku miburanishirize y’imanza mu Bufaransa cyangwa ngo basabe Guverinoma y’u Bufaransa gusobanura impamvu nta gikorwa, nk’uko bigenda ku Rwanda. Nk’uko utangiye inshingano nshya nk’Umushinjacyaha w’uru rwego, ndizera ko uzasuzuma iki kibazo.”

Umushinjacyaha Serge Bremmertz yijeje gutanga ubufasha mu buryo bushoboka, cyane ko ari mu mwanya ufatirwamo ibyemezo muri MICT. Yavuze ko ari uruzinduko rwe rwa mbere akoze nk’Umushinjacyaha wa ICTR, ariko ngo si ubwa mbere yari aje mu Rwanda ku kibazo cy’abantu bahunze ubutabera bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi ngo bituma yumva neza agaciro bifite kubagizweho ingaruka na Jenoside, igihe uwayigizemo uruhare ashyikirijwe ubutabera.Uyu mushinjacyaha kandi yavuze bishimishije kuba abantu boherejwe mu Rwanda baburanishwa, nubwo atari ko bimeze ku bindi bihugu. Ati “Ndumva neza ibyo muvuga ku bijyanye n’ibindi bihugu, mu gihe kiri imbere nzajya i Paris guhura n’ubucamanza mu kurebera hamwe uko imanza zihari zimeze.”

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba Ladislas Ntaganzwa uheruka gufatirwa muri RDC yarashyikirijwe u Rwanda ngo aburanishwe, gusa ngo birasa n’agatonyanga mu nyanja. Kugeza ubu MICT irashakisha abantu umunani bahunze ubutabera, ndetse n‘Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 538 mu bihugu 34, ariko ngo nta kintu gifatika bitanga. Busingye ati “Abenshi muri aba hari ahantu bidegembya kandi bakihisha. Twatunguwe cyane no kubona uburyo Ladislas Ntaganzwa yasaga neza ubwo yashyikirizwaga u Rwanda. Yasaga n’umuntu uba mu mudendezo, bitandukanye no kuba yari yihishe mu mashyamba ya RDC mu myaka 22 ishize.” Busingye avuga ko ibi bigaragaza ko abandi benshi bahunze bashobora gutabwa muri yombi igihe byaba bishyizwemo imbaraga n’ubushake bwa politiki. Serge Bremmertz yavuze ko buri kibazo yagejejweho gikeneye inama yihariye, cyane nko ku kugira ngo abahunze ubutabera barimo Felicien Kabuga, Augustin Bizimana na Protais Mpiranya, batabwe muri yombi, hakenewe imbaraga zihurijwe hamwe.

Serge Bremmertz usanzwe ari n’Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, yagizwe Umushinjacyaha wa MICT kuwa 26 Gashyantare 2016, uru rukaba ari uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda nyuma y’izo nshingano nshya.





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 8 years