U Rwanda rwanyomoje amakuru y’uko u Burundi bwanze gutora Perezida Kagame nk’umuyobozi wa EAC

  • admin
  • 04/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu gihe hari ibihuha byakwiragijwe mu bitangazamakuru ko u Burundi butishimiye itorwa rya Perezida Kagame asimbura mugenzi we wa Uganda Museveni ku mwanya umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC),Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yabeshyuje aya makuru yivuye inyuma.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yateranye kuwa 1 Mutarama 2019 Arusha muri Tanzania yemeje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we ugiye kuyobora uyu muryango, asimbuye Perezida Museveni wa Uganda.

Ikinyamakuru The Eastafrican cyatangaje ko umuntu wa hafi mu bunyamabanga bw’uyu muryango utaratangajwe amazina yavuze ko u Burundi bwarwanyije ko u Rwanda rwayobora EAC.

U Burundi ngo bwavugaga ko u Rwanda rudakwiye kuyobora uyu muryango kandi ibibazo by’igihe kirekire bufitanye n’u Rwanda bitaravugutirwa umuti.

Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko aya makuru ari ikinyoma cyambaye ubusa aho avuga ko umunyamakuru aba akwiye kwandika ibyo ahagazeho atari ibimuje mu mutwe.

Ati “ Mu by’ukuri sinumva ukuntu Magubira[umunyamakuru wanditse inkuru] yabaye umunyamakuru ariko ibi ni ibinyoma. Umunyamakuru akwiriye kwandika amakuru yagenzuye, aho kwandika ibije mu mutwe. Ubwo igitekerezo cyo gushyiraho PK [ Paul Kagame] ku buyobozi bwa EAC cyatangagwa, Visi Perezida w’u Burundi (Gaston Sindimwo) yahise acyemera!”


Nduhungirehe yemeza neza ko ibyatangajwe na The Eastafrican ari ibinyoma kuko nawe yari muri iyi nama bityo ngo uru ni urugero ruri hasi ya byose rw’itangazamakuru.

Ati “Banyamakuru ba The Eastafrican, uru ni urugero hafi ya ntarwo rw’itangazamakuru! Ni gute mwakwandika ibinyoma nk’ibi? Nari muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu, ingingo ivuga ku buyobozi bwa EAC ntiyamaze n’umunota. Abakuru b’ibihugu bose uko ari batanu n’izindi ntumwa bashyigikiye PK [Paul Kagame] nk’umuyobozi mushya.”


Amb. Nduhungirehe ashimangira ko abakuru b’ibihugu bigize EAC batanze ibitekerekezo ku ngingo y’umuyobozi mushya w’uyu muryango kandi ko indi mvugo ivuga ko habaye ukutavuga rumwe kuzamuwe n’u Burundi ari ikinyoma.

Ku rundi ruhande ariko,iki kinyamakuru hari aho cyatangaje ko iyi nama yatinze kurangira kuko ngo byari biteganyijwe ko yari kurangirira saa munani z’amanywa bikaba ngombwa ko igeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.




Ibi biri kuvugwa mu gihe Perezida w’u Burundi,Nkurunziza atitabiriye iyi nama aho mu Kuboza 2018 yari yasabye Perezida Museveni wari umuyobozi wa EAC ko hazaganirwa by’umwihariko ku bibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Gusa ubusabe bwe ntibwahawe umwanya, ari nako iki gihugu gikomeje kugenda biguru ntege muri gahunda z’uyu muryango wa Afurika y’uburasirazuba [EAC] zirimo n’uko iki gihugu kiri inyuma mu bitanga umusanzu usabwa buri gihugu cy’umunyamuryango.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/02/2019
  • Hashize 5 years