U Rwanda rwanyomoje amakuru avuga ko rwataye muri yombi abajenerali batatu

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ni nyuma y’uko hari amakuru yagiye acaracara ku mbuga nkoranyambaga atangajwe n’abatavuga rumwe n’u Rwanda aho bavugaga ko abajenerali batatu barimo Emmanuel Ruvusha, Fred Ibingira na Joseph Nzabamwita batawe muri yombi na Leta y’u Rwanda.

Mu kunyomoza iki kinyoma cyambaye ubusa,Minisitiri w’ububanyinamahanga w’u Rwanda Dr.Sezibera Richard yashimangiye ko aba bajenerali batigeze batabwa muri yombi ndetse ngo ntazi n’ikihishe inyuma y’uko abo bantu bavuga ibyo bashaka ko abo bajenerali bafungwa.

Yagize ati “Sinzi impamvu izo mbugankoranyambaga zishaka ko abo bajenerali batabwa muri yombi. Abo bajenerali barahari. Ejo nahuye na Nzabamwita, ibyo bihuha ngo abantu batawe muri yombi, navuze ku kibazo gikomeye , abantu baratangira ngo abajenerali batawe muri yombi, Sezibera afite amasambu muri Uganda , no no no nta mitungo mfite hariya nta masambu mfiteyo. Nifuza ko nakabaye mbifiteyo ariko ntabyo mfite, kandi mbifiteyo nabwo ntabwo byaba ari ikibazo”

Generali Fred Ibingira aherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’ izabukuru akaba yarahoze ari umuyobozi w’ Inkeragutabara.

Joseph Nzabamwita ni Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari umuvugizi w’ igisirikare cy’ u Rwanda.

Minisitiri Sezibera kandi yanahakanye amakuru avuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare benshi k’ umupaka warwo na Uganda.



Minisitiri Richard Sezibera yanyomoje amakuru avuga ko u Rwanda rwataye muri yombi abajenerali batatu
Generali Fred Ibingira (ibumoso) Emmanuel Ruvusha (hagati)Joseph Nzabamwita (iburyo)

Niyomugabo Albert /MUhabura.rw

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years