U Rwanda rwamaganye icyemezo cy’u Burusiya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byatoreye umwanzuro wo kwamagana icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho ibindi bice bya Ukraine, aho u Rwanda rwawemeye mu gihe bimwe mu Bihugu byo mu karere n’u Burundi na Uganda byifashe.

Aya matora, yari agamije kwemeza umwanzuro wo kwamaganna ibyakozwe n’u Burusiya byo kuba yariyometseho Intara enye (4) za Ukraine, byanatorewe mu mpera z’ukwezi gushize.

Uyu mwanzuro watowe mu Nteko Rusange yo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, aho uyu mwanzuro wemejwe n’Ibihugu 143, wangwa na bitanu birimo u Burusiya, Belarus, North Korea, Syria na Nicaragua.

Ibihugu byifashe mu gutorera uyu mwanzuro, ni 35 birimo ibyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nk’u Burundi bunayoboye EAC, Uganda na Sudani y’Epfo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda iri mu Bihugu byifashe kuri uyu mwanzuro, muri Nyakanga 2022 ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko Igihugu cye [Uganda] kidashobora kwitandukanya n’u Burusiya kubera intambara cyashoje kuri Ukraine.

Icyo gihe Museveni yagize ati “Ni gute twahita twitandukanya n’abantu twabanye mu myaka 100 ishize? Twababariye abadukoreye ibibi ubu turimo gukorana na bo, none ni gute twakwitandukanya abatarigeze batugirira nabi?”

 

Ibindi Bihugu by’ibihangange bizwi ko bikunze kuba inyuma y’u Burusiya nk’u Bushinwa n’u Buhindi, na byo biri mu byifashe.

Mu ntangiro za Werurwe uyu mwaka wa 2022 ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga umwanzuro wo kwamagana ibikorwa by’u Burusiya byo gushoza intambara muri Ukraine, Ibihugu 141 byari byawutoye biwushyigikira, naho 35 birifata.

Icyo gihe na bwo u Rwanda rwari rwatoye rushyigikiye uyu mwanzuro wo kwamagana iriya ntambara u Burusiya bwashoje muri Ukrane, mu gihe ibindi Bihugu byo mu karere nka Uganda n’u Burundi [byombi byongeye kwifata] ndetse na Tanzania, byari byifashe.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years