U Rwanda rwakoze byinshi byatumye rugera aho ruri uyu munsi, . Ibi byatangajwe na Prof. Stefanie Kirschweng
- 26/10/2015
- Hashize 9 years
U Rwanda rwakoze byinshi byatumye rugera aho ruri uyu munsi, aho igihugu gitekanye mu nzego z’ubukungu na demokarasi. Ibi byatangajwe na Prof. Stefanie Kirschweng kuwa 25 ukwakira ubwo Abo bakozi b’Umuryango w’Abibumbye basuraga Urwibutso rwa jeneside yakowe Abatutsi muri 1994 ku Gisozi
Abo bakozi b’Umuryango w’Abibumbye batangiye amasomo yabo i Nyakinama mu karere ka Musanze kuri uyu wa Mbere bakazayasoza ku ya 31 Ukwakira 2015.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Abadage Prof. Stefanie Kirschweng gishinzwe ibikorwa byo kurinda amahoro, yashimangiye ko u Rwanda rugeze kure rwiyubaka nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye
Avuga ko u Rwanda rwakoze ibintu bida sanzwe byatumye rugera aho ruri uyu munsi, aho igihugu gitekanye mu nzego z’ubukungu na n’ubwisanzure. Abaturage basabanyezi. Igihugu kigendera ku mategeko abeye Gihugu; uru ni urwibutso rubitse amateka aho Isi yakabaye iza kuvana amasomo, kugira ngo ibyabaye bitazongera ngo hagire ahandi byongera kuzaba
Umuyobozi mukuru Charles Briefe uyobora ishami rishinzwe ibikorwa byo kurinda amahoro muri Loni yavuze ko gusura Urwibutso hari byinshi byibutsa, by’umwihariko kuri Loni itaragize icyo ikora muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Abona hari amasomo babonyemo ku buryo ikindi gihe ntawakongera kurangara kandi hari ubuzima bw’abaturage buri mubyago bikabije, niyo mpamvu mbona Jenoside yabaye m’u Rwanda harabaye uburangare bwa loni.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw