U Rwanda rwaje mu bihugu 4 by’Afurika bidafite inenge mu kudakingira COVID-19

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ku mugabane w’Afurika, umwaka wa 2021 warangiye ibihugu bine byonyine ari byo birenze ku ntego yo gukingira COVID-19 abaturage nibura bagera kuri 40% nk’uko yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

U Rwanda, Morocco, Tunisia na Botswana ni byo bihugu byonyine byo ku Mugabane w’Afurika byesheje uwo muhigo, mu gihe ibindi bikirwana no gukingira nibura na 10% by’abaturage, bikaba bikekwa ko biterwa n’ubushake buke bwa Politiki, imyumvire y’abaturage ishyize imbere kurwanya urukingo n’ibindi bibazo bishamikira kuri ibyo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mpera z’umwaka ushize, bwagaragaje ko kugeza ku italiki ya 30 Ukuboza 2021, ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika ari byo byageragezaga kuza imbere ugereranyije n’ahandi muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kugeza kuri uwo munsi, munsi ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu byo ku mugabane ni byo byari byageze kuri nibura 10% by’abaturage babyo bakingiwe nk’uko yari intego ya OMS kugeza muri Nzeri ubwo yahindurwaga igashyirwa kuri 40%.

Ibihugu byinshi birimo n’ibifite ubuso bunini kurusha ibindi byamaze gukingira munsi ya 5% by’abaturage babyo. Nka Nigeria imaze gukingira nibura 2.1%, Ethiopia 3.5% Repubulika Iharanira Femokarasi ya Congo 0.1%.

Minisiteri y’Ubuzima ishimangira ko kuba u Rwanda rwarageze ku ntego zose za OMS mu mwaka ushize byaturutse ku bushake bwa Politiki  ndetse n’umuhate wihariye wa Perezida wa Repubulika Pauk Kagame ukomeje kugaragaza ubwitange bwihariye mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Dr. Hassan Sibomana,  ushinzwe ibikorwa by’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yabwiye RBA ko  Umwaka wa 2021 utangira icyizere cyo kubona inkingo cyari gike cyane ku Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi by’Afurika ariko ntibyabujije ko u Rwanda rwageze ku ntego ya mbere yo gukingira nibura 10% by’abaturage bitarenze muri Nzeri aho rwari rugeze kuri 13%.

Yavuze ko umubare munini w’abaturage wakingiwe mu mezi atatu aoza umwaka wa 2021, kuko u Rwanda na rwo rwari mu bihugu byari bihangayikishijwe no kubona inkingo ariko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo igihe zinabonekeye zisange abaturage bazi akamaro kazoo bihutira kwikingiza.

Yagize ati: “Bimwe mu bisabwa by’ingenzi ni uko n’inkingo nyine zagombaga kuba zihari. Dufite amahirwe y’ubuyobozi bwitaye kuri iki kibazo, uhereye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, iki kibazo yakigize icye kuko iki cyorezo aho cyariho kigana byagaragaraga ko mu by’ukuri icyizere nta handi tugomba kugishingira usibye ku rukingo.”

Dr. Nahimana Rosette, Ukuriye gahunda y’Ikingira muri OMS, na we yongeyeho ko  uretse kuba Perezida Kagame yaritaye kuri iki gikorwa u Rwanda rwanagaragaje ubushake bwa Politiki bwihariye bwo kwegeranya ubushobozi no kongera imbaraga kugira ngo inkingo zibonetse zitangwe.

U Rwanda rufite doze zakingira 70% by’abaturage

Mu rugendo rwo kugera ku ntego mu gihe gito, Leta y’u Rwanda yabonye doze binyuze mu nzira zinyuranye zafashije u Rwanda kuba hamaze gukingirwa abakabakaba miliyoni 8 bahawe nibura doze ya mbere mu gihe cyiganjemo abakingiwe hagati y’ukwezi kwa Nzeri n’Ukuboza.

A.ahawe doze ebyiri z’urukingo na bo biyongereye mu buryo budasanzwe ku buryo kuri ubu bamaze kurenga miliyoni 5.6.

Muri izo nzira, Dr.Sibomana yabuze ko harimo kuba harabayeho ibiganiro n’abantu banyuranye bituma n’igihugu ubwacyo gishyiramo ubushobozi inkingo ziraboneka, aho u Rwanda rwabashije kwigurira doze zisaga miliyoni 4.

Ni mu gihe Gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu mu gusaranganya inking ya COVAX na yo yubahirije amasezerano yagiranye n’u Rwanda yo kurugenera nibura miliyoni 7 z’inkingo bitarenze umwaka wa 2021, ndetse doze Igihugu cyabonye binyuze muri iyo gahunda zikaba zararenze miliyoni 7.  

Dr. Sibomana ati: “Baduhaye doze zisaga mu gihe twari twiteze miliyongi 7. Umwaka urangiye Igihugu cyarashoboye kugura nibura inking miliyoni 4 za doze, Ni ikintu gikomeye, hanyuma hazamo noneho no kuba tubanye neza n’ibihugu binyuranye tukaba twaragiye tubona inkunga ziturutse hirya no hino, bituma tubona umubare munini w’inkingo dushobora gukingira abantu benshi.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba hamaze gukingirwa umubare munini, abahawe doze y ambere bose kuri ubu babikiwe doze ya kabiri ku buryo nta n’umwe uzigera acikanwa kubera ko hategerejwe inking zishobora kuva hanze.  

N’abatangiye gufata urukingo rwo gushimangira izo nkingo zirahari, hari n’izindi twiteze zikiri mu nzira ku buryo ahubwo twizeye ko n’iriya ntego ya 70% tuzayigeraho mbere y’uko umwaka ugera hagati mu kwezi kwa Kamena.”

Dr Sibomana yavuze ko umwaka wa 2021 urangiye u Rwanda rufite inkingo za COVID-19 zishobora gutuma Igihugu gikingira 70% ndetse kuri ubu hakaba hatangiye gusuzumwa uko n’abana bari munsi y’imyaka 12 bakingirwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/01/2022
  • Hashize 2 years