U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda yo mu 2015, yagaragaje ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 44 ku Isi rugira amanota 54%, muri Afurika rukaza ku mwanya wa kane, mu bihugu birangwa mo ruswa nke.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwiyongereyeho amanota atanu, ugereranyije n’ayo rwagize mu mwaka ushize, kuko rwari rufite amanota 49%. Mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, bigaragara ko u Rwanda rwahaye intera ibindi bihugu, kuko igihugu kiza hafi ari Tnzania ya 117, Kenya ya 139, Uganda ya 139 n’u Burundi buri ku mwanya wa 159. Ibihugu byagereranyijwe muri iyi raporo ni 168, urutonde rusozwa n’igihugu cya Somalia. U Rwanda rwaje mu manota y’ibihugu 20 bikize ku Isi, kuko bifite guhera ku manota 50%. Umuyobozi wa Transprency International Rwanda,

Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ku bwe atishimiye ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi, kuko ngo n’ubwo hari ibyakozwe bishoboka gukora byiza kurushaho. Ati “N’ubwo u Rwanda ari urwa mbere mu karere n’urwa kane muri Afurika n’urwa 44 ku Isi, njye ndabona dutera agatambwe gato kandi dushobora gutera nini. Ruswa si umuvumo nta n’uwayituroze, ni ubushake bw’Abanyarwanda twese, buri umwe akanga kuyakira, undi nawe akanga kuyakira.”

Ingabire yavuze ko u Rwanda bishoboka ko rwaza no mu bihugu 10 bya mbere ku Isi mu kugira ruswa nke, kuko ngo n’abari muri iyo myanya nta mashuri bagiye kubyigamo. Ibyo bibazo ngo byakemuka ari uko buri rwego rwakora inshingano zarwo, buri wese akirinda kurarikira ibyo atemerewe nka kimwe mu bituma bamwe bafata iya mbere mu gutanga ruswa. Umuvunyi Mukuru wungirije, Musangabatware Clement, yashimiye umuryango Transprency International, Ishami ry’u Rwanda, nyuma yo gushyira ahagaragara raporo kuri ruswa, Corruption Perception Index 2015. Yakomeje agira ati “Ruswa ni ikibazo ku miyoborere myiza iterambere, amahoro muri afurika. Ica intege ishoramari mpuzamahanga, ikazamura igiciro cyo gukora ubucuruzi. Ruswa igabanya ubwiza bwa serivisi n’imisoro, ikazamura ikoreshwa nabi ry’ubushobozi buhari.”

Musangabatware yavuze ko mu kurwanya ruswa bisaba uburyo buhuriweho burimo gukurikiza amategeko, gufatanya hagati y’inzego no kugaruza imitungo yibwe. banki ya Afurika itsura amajyambere, iheruka gutangaza ko Umugabane wa Afurika uhomba miliyari 148 z’amadolari ya Amerika, bitewe n’ibibazo bya ruswa. Ibihugu birangwamo ruswa nke nk’uko bigaragara muri CPI 2015, ni Denmark ifite amanota 91%, Finland ifite 90%, Suède na 89%, New Zealand na 88% n’u Buholandi bufite 87%.

Ibihugu bya nyuma ni Angola na Sudani y’Epfo bifite 15%, Sudani ifite 12%, Afghanistan ifite 11% na Koreya ya Ruguru na Somalia za nyuma zinganya amanota 8%.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years