U Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa

  • admin
  • 04/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ku Isi, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) washyize ahagaragara ubushakashatsi buzwi ku izina rya CPI (Corruption Perception Index), aho bugaragaza u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba EAC, n’umwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa.

Mu gukora ubu bushakashatsi bwa CPI, ‘Transparency International Rwanda (TIR)’ ikura amakuru mu bigo bigera kuri 13, ikaba idashobora kujya munsi y’ibigo 3 igomba gukuramo amakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TIR Mupiganyi Appolinaire wamuritse ubu bushakashatsi, avuga ko bwakozwe mu 2018 bugaragaza ko ku rwego rw’Isi igihugu kiza ku isonga mu kurwanya ruswa ari Danemark ku kigero cya 88%, kigakurikirwa na New Zealand ifite 87% na Finland iri ku kigero cya 85%.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa, ni nyuma ya Seychelles iri kuri 66%. Botswana igakurikiraho kuri 61%, Cap Vert na yo igakurikira ku kigero cya 57% n’u Rwanda ku mwanya wa 4 ruri ku kigero cya 56%.

Ku rwego rw’Afrika y’Uburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere na 56%, Tanzaniya ku wa 2 n’amanota 36%, Kenya n’amanota 27%, Uganda n’amanota 26%, naho u Burundi ku mwanya wa 5 n’amanota 17%.

Mupiganyi avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko ku bihugu 180 byo ku Isi, 2/3 by’ibihugu bwakozweho bifite amanota ari munsi ya 50% naho impuzandengo ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa ikaba iri kuri 43%.

Yagaragaje ko icyatumye u Rwanda rufata uwo mwanya harimo gukorera mu mucyo, kugira itangazamakuru rikora mu bwisanzure, ubutabera bukorera mu bwigenge, ibigo bya Leta bigaragaza icyo bikora, abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera avuga ko umwanya u Rwanda rwagize muri ubu bushakashatsi uturuka ku ntego Leta y’u Rwanda yihaye yo gushyira imbaraga mu miyoborere myiza no kutihanganira ruswa aho yava hose, akaba ari muri urwo rwego hariho inzego zinyuranye zihuriza hamwe ibikorwa mu kurwanya ruswa.

Aha yagaragaje nk’urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha bukuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi igenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta n’izindi.

Yagize ati “Ubushake bwa Leta ni cyo k’ibanze kidutera gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa ndetse banagishwa inama mu byo bifuza gukorerwa.”

Yavuze ko ari ibyishimo kuba u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kurwanya ruswa muri Afurika muri rusange no mu karere, asaba ko imbaraga zakongerwa ruswa igacika burundu nk’uko ari yo ntego y’igihugu.

Ati “Ibi byose tubikesha imiyoborere myiza y’igihugu igirwamo uruhare n’abayobozi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Avuga ko mu gihe buri wese azaba amaze kumenya ububi bwa ruswa azabasha gutanga amakuru y’aho ikekwa kugira ngo abashinzwe gukurikirana ibi byaha bahane abo yahamye.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa ‘Transparency International Rwanda’ yagaragaje igitera ruswa, akomoza ku bayitanga no ku bayakira, avuga ko izacika mu gihe amaboko ayitanga atakirambuye no mu gihe amaboko ayakira atagitegereje kwakira.

Ati “Ndanenga abatanga ruswa, na bo bafitemo uruhare rutari ruto, umuntu utanga ruswa ahanwa kimwe n’uwayakiriye, kandi abantu batayitanze amaboko ayakira na yo yabumbwa ntiyakire.”

Naho Musangabatware Clément, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, avuga ko imbogamizi igihari ituma mu Rwanda hakigaragara ruswa ari uko gutanga amakuru kuri ruswa bikiri hasi, kuko bikiri kuri 18%.

Yasabye Abanyarwanda kubohoka bakagaragaza ahakekwa ruswa kugira ngo ikumirwe hakiri kare. Yanavuze ko Leta yihaye intego yo kugaruza umutungo ukomoka kuri ruswa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/02/2019
  • Hashize 5 years