U Rwanda rwahombye miriyari 8 mu bwikorezi bw’indege

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years

Ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19) zageze ku nzego zose zirimo n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 uru rwego rwahombye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyari 8, ni mu gihe hari hateganyijwe kwinjira agera kuri miriyari 26 hakinjira miriyari 18.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko iki gihombo ahanini cyetewe n’igabanuka ry’ingendo z’indege zitwara abagenzi ku bibuga by’indege by’u Rwanda, zagabanutse ku kigero cya 90%.

Yabigarutseho mu Nteko rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ubwo yagaragazaga ibimaze gukorwa mu guhangana n’ icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka cyagize ku Gihugu.

Yakomeje agira ati: “Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 warangiranye n’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, hari hateganyijwe ingendo z’indege 27680 zagombaga kuba zikoresha Ikibuga k’indege cya Kigali zikishyura amahoro, ariko hakozwe ingendo ibihumbi 22 gusa, ni ukuvuga ko izo ngendo zagabanutseho 18%”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakomeje agaragaza ko muri uriya mwaka w’ingengo y’imari, ku bijyanye n’ingendo z’indege zitwara imizigo, hatwawe toni 11 106 kuri toni 15 000 zari zarateganyijwe, habayeho igabanuka rya 30% by’imizigo yari iteganyijwe gutwarwa.

Yakomeje avuga ko iki cyorezo cyagize n’ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubukerarugendo, zatangiye kugaragara muri Werurwe 2020, ubukerarugendo bwagabanutse ku gipimo cya 54%. Kuva muri Mata kugeza muri Kamena uyu mwaka, umubare wa ba mukerarugendo n’amafaranga yinjizwa muri uru rwego byagabanutse ku kigero cya 99%.

Ingendo zo ku butaka zo gutwara abantu na zo zagizweho ingaruka n’icyorezo, aho zahagaritswe mu mezi 2 kuva hatangiye gahunda ya guma mu rugo, n’ibiciro by’ingendo biyongereyeho 45% muri Kigali na 47 % mu ntara.

Nubwo iki cyorezo hari ingaruka cyagize ku buzima bw’Igihugu, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ingamba zo kugihashya zatanze umusaruro.

Avuga ko kandi ari icyorezo gishobora kuzatinda gushira mu Gihugu no ku Isi no muri rusange, bisaba kumenyera kubana na cyo no gukomeza kukirwanya binyuze mu kunoza ingamba zashyizweho kuva ku rwego rw’Igihugu zikagera no ku rwego rw’umudugudu, bakemenya uko bazajya babyitwaramo mu gihe hari uwacyanduye.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko inama zasubitswe cyangwa zihagagarikwa mu Rwanda zigera kuri 70, bikaba byaratuye u Rwanda ruhomba miriyoni 80 z’amadorari y’Amerika (asaga miriyari 76 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mezi ane ashize.

Yavuze ko uretse inama, serivisi zo kwirakwiza ingufu zahombye miriyari zirenga enye, ndetse n’itangwa ry’amazi ryunguka amafaranga y’u Rwanda miriyoni 900 mu gihe hari hateganyijwe arenga miliyari ebyiri.

Yanagarutse ku buryo butandukanye u Rwanda rukomeje gukoresha mu kuzahura ubukungu, agaragaza ko hari ikizere cy’uko buzasubira ku murongo mu myaka mike iri imbere.

Yavuze ko kuva aho ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukuriwe, u Rwanda rumaze kwakira ba mukerarugendo 1,176 n’abashyitsi barenga 3,000 basuye u Rwanda muri rusange.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years