U Rwanda rwahisemo kuvanaho imbogamizi ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri Mushikiwabo yerekanye aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwahisemo kuvanaho imbogamizi ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu mu guharanira ko impande zombi zibyungukiramo ariko ubukungu bw’igihugu bugatera imbere.

U Rwanda rwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyize igihugu mu icuraburindi, kitari kwivanamo iyo kigira nyamwigendaho, mu guharanira iterambe ry’abacyo. U Rwanda rwahisemo gutsura umubano n’amahanga kandi byagiriye inyungu abenegihugu n’abanyamahanga.

Minisitiri Mushikiwabo yabisonuye mu buryo burenze ubu, ubwo yagezaga ubutumwa ku bayobozi, abanyeshuri n’ abakozi ba kaminuza ya George Washington (University) muri Cyumweru gishize.

Icyo gihe yasobanuraga ibijyanye n’inzira u Rwanda rwihaye yo kwihuza n’ibindi bihugu mu miryango itandukanye n’inyungu ziri mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Community-EAC) no mu gice u Rwanda ruherereyemo muri rusange.

Mu butumire Minisitiri Mushikiwabo yari yahawe n’ishuri ryigisha amasomo mpuzamahanga mu by’ububanyi n’amahanga rya Elliott (School) muri Amerika.

Umwe mu bayobozi b’iryo shuri Amb. Reuben E. Brigety II, yasobanuye Minisitiri Mushikiwabo nk’umwe mu bayobozi nyabo bamurikira Afurika muri iki gihe.

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye byinshi ku Rwanda aho yagize ati “Turashaka kuremera urubuga Abanyarwanda ngo barebe ibibera ku Isi, no gushishikariza abantu batandukanye kureba ibyo dukora.”

Minisitiri Mushikwabo asa n’utebya yabwiye abamwumvaga ko ubusanzwe u Rwanda bisobanura isanzure (universe) mu Kinyarwanda, nubwo abenshi mu Banyarwanda batazi ko u Rwanda ari igihugu gito.

Nubwo ari ruto, u Rwanda rwabaye igihugu gifite ubukungu buciriritse bwaturutse ku banyarwanda n’abanyamahanga bafite ubumenyi butandukanye batumye bigerwaho.

Yerekanye kandi ko u Rwanda rugenda ruba igihugu kigamije kwigira kubeshwaho n’inkunga z’amahanga aho yasobanuye ko mu myaka 20 ishize zagabanutse kuva kuri 96% zikagera kuri 37%.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu byitabiriye ishyirwa mu bikorwa by’imishinga y’umuhora wa ruguru ugamije kuzamura iterambere mu by’ubukungu muri EAC.

Umwe muri iyo mishinga irimo uzafasha u Rwanda guhangana n’ingaruka ziterwa no kuba rudakora ku Nyanja, ni muri urwo rwego muri iyo mishinga harimo ufasha u Rwanda gukorana n’icyambu cya Mombasa muri Kenya ku bijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi. Ibikorwa bikaba byaramaze kunozwa ku buryo kugeza ibicuruzwa mu Rwanda byatwaraga iminsi 22 bisigaye bisaba itandatu guhera mu mezi umunani ashize.

Yeretse amahanga kandi ko harimo gukorwa indi nyigo y’umushinga wo kubaka gari ya moshi izahuza u Rwanda na Kenya na Tanzania uteganyijwe kuba warangiye mu mwaka wa 2019.

U Rwanda kandi rworohereje ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ndetse rwavaniyeho viza Abanyafurika bifuza kuruganamo.

Igihugu kandi ni nyabagendwa ku buryo uwifuza kukiganamo yoroherezwa ndetse n’ubukerarugendo buragenda butera imbere kuko abasura ahantu nyaburanga bikubye kabiri mu myaka itanu ishize, ubu abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 200 basura ibice binyuranye by’u Rwanda buri mwaka.

Ikoranabuhanga ryafashije u Rwanda gutera imbere mu byiciro bitandukanye, rukomeje inzira yo kuriteza imbere atari ryo ryonyine, ahubwo n’ibijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi, ikibazo Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kiraje ishinja Perezida wa Repubulika Paul Kagame nkuko akunze kubisubiramo kenshi.

Ibyo biganiro byari biyobowe na David Shinn , umwarimu wigisha muri kaminuza ya Elliott School akaba yaranabaye ambasaderi wa Amerika muri Burkina Faso na Ethiopia.

Yanditswe na Ubwanditsi/muhabura.rw

  • admin
  • 02/05/2016
  • Hashize 8 years