U Rwanda rwahawe na Banki y’isi miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi
- 04/12/2017
- Hashize 7 years
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Guverinoma y’u Rwanda yasinye igice cya mbere cy’amasezerano y’inguzanyo ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 125 z’amadorali ya Amerika yo kongera amashanyarazi. Ni inguzanyo izatangwa mu byiciro, muri rusange ikaba ingana na miliyoni 325 z’amadorali.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete na Yasser El-Gammal uyobora ishami rya Banki y’isi mu Rwanda, akaba aje gufasha mu ishyirwa mu biryo rya gahunda ya leta yo kugeza ku Banyarwanda amashanyarazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere (2017-2024)..
Iyi nguzanyo ya miliyoni 325 z’amadorali ya America ahwanye na miliyari 271 z’amafaranga y’u Rwanda akaba azatangwa mu byiciro bitatu bitandukanye mu myaka itatu.
Kuri uyu wa mbere, impande zombi zikaba zasinye igice cya mbere cy’iyi nguzanyo gihwanye na miliyoni 125 z’amadorali y’america. Ibindi bice bisigaye bizatangwa mu mwaka utaha ndetse no mu 2020.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku kerekezo rufite mu bijyanye n’ingufu cyo gutanga amashanyarazi ku bantu bose, ahendutse, adacikagurika kandi mu buryo burambye.
Yavuze ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano u Rwanda ruhita rutangira kuyakoresha kandi ngo ni amafaranga ahendukiye u Rwanda.
Yagize ati “Ni amafaranga ahendutse cyane kuko ni amafaranga ari ku kiguzi cya 0,75%, kandi amafaranga yishyurwa mu myaka 38, hariho igihe kitishyurwa cy’imyaka itandatu.”
Iyi nkuzanyo ije yiyongera ku zindi nkunga zitandukanye Banki y’Isi iteragamo u Rwanda mu bijyanye n’ingufu. Ubu hari imishingana y’ingufu ihwanye na miliyoni 386,7 z’amadolari ya america iyi Banki yateyemo inkunga u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Germaine KAMAYIRESE yavuze ko iyi nkunga ari umusanzu ukomeye wo gufasha Leta kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi mu myaka irindwi iri imbere.
Yavuze ko izafasha mu kugabanya ikiguzi cya Serivise z’umuriro w’amashanyarazi, kandi bitume umuriro w’amashanyarazi uhenduka ku baguzi b’umuriro binjiza amafaranga make.
Ubu ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 41,5%, harimo 11,5% bafite ukomoka ku mirasire y’izuba, ndetse na 30% bawufatira ku mirongo migari y’igihugu.
Yanditswe na Chief edior