U Rwanda rwahawe kugenzura ishami rishinzwe ireme ry’uburezi muri Afurika

  • admin
  • 20/02/2016
  • Hashize 8 years

Umuryango ushinzwe guteza imbere uburezi ku mugabane wa Afurika (Association for the Development of Education in Africa, ADEA) wahaye u Rwanda kuyobora agashami karyo gashinzwe kuzamura ireme ry’uburezi ku mugabane wa Afurika.

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafili Malimba ku wa Kane agena ko u Rwanda ruzagira umwihariko ku mugabane wa Afurika mu kuvugurura imyigishirize hibandwa ku guteza imbere ireme ry’uburezi mu myigire n’ubumenyi ku mugabane wa Afurika. Ubwo yashyiraga umukono kuri ayo masezerano, Dr. Musafiri yavuze ko umunyeshuri n’umwarimu ari bo iyi gahunda ije ireba by’umwihariko. Yagize ati « Iri shami rizibanda cyane cyane ku guteza imbere ireme ry’uburezi biciye mu myigishirize n’imyigire hagati y’abanyeshuri n’abarimu babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADEA, Oley Dibba-Wadda avuga ko isura y’uburezi muri Afurika yagiye igira ibibazo bishingiye ku mateka akaba ari nayo mpamvu bafashe iya mbere mu gushaka uburyo imyigishirize yahinduka. Dibba-Wadda yagize ati «Twabonye ko kujya ku ishuri ubwabyo bidahajije kugira ngo uburezi bugire impinduka ifatika mu myigire, turashaka gushyiraho uburezi bw’Abanyafurika bukozwe nabo kandi bukagirira umumaro abo kuri uwo mugabane, ikindi ni uko isuzuma ry’abarimu naryo ryagiye rigira ibibazo byanagize ingaruka ku myigire y’abana, icyo tugamije ni ugusubiza agaciro abarimu bakwiye kuko aho twese turi ubu tubikesha umarimu. »

Uretse u Rwanda rwashinzwe ireme ry’uburezi, Kenya yashinzwe agashami ko kwigisha amahoro, imibare na siyansi, Cote d’Ivore, ifite ikicaro cy’iri shami, yahawe kwigisha imyuga no kuzamura ubumenyingiro, Burkina Faso ishingwa ubuvanganzo n’indimi gakondo naho Ibirwa bya Maurice byashinzwe uburezi bw’abana bakiri bato.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/02/2016
  • Hashize 8 years