U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari

  • admin
  • 17/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

U Rwanda rwahawe na Bank y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi mu byiciro bitandukanye by’uburezi.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanaga 2017, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenanimigambi, Amb.Claver Gatete na Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal.

JPEG - 158.2 kb
Amasezerano y ’inguzanyo yasinyiwe na Minisitiri w’Imari n’Igenanimigambi, Amb.Claver Gatete n’ Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal.

Aya mafaranga azakoreshwa mu myaka itatu y’ingengo y’imari, ni ukuvuga 2017/18, 2018/19 n’uwa 2019/2020, azakoreshwa mu guteza imbere ubumenyi hitabwa ku bikenewe ku isoko.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko hazibandwa cyane ku gutwara abantu n’ibintu, ingufu n’inganda by’umwihariko kuri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu izwi nka “Made in Rwanda”.
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/07/2017
  • Hashize 7 years