U Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri Raporo ya LONI ikubiyemo imitwe y’inyeshyamba igamije guhungabanya umutekano warwo

  • admin
  • 04/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imitwe y’inyeshyamba iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igamije guhungabanya umutekano w’urwanda itabangamiye u Rwanda gusa, kuko inakorera ihohotera abaturage b’ibihugu iyo mitwe icumbitsemo.

Ni nyuma y’aho impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ,gaherutse gushyira ahagaragara Raporo igaragaza ko mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari imitwe y’abarwanyi mutwe izwi ku mazina nka P5, Rwanda National Congress cyangwa ’umutwe wa Kayumba Nyamwasa.’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Sezibera Richard, yatangarije Televiziyo y’u Rwanda ko Ibyashyizwe ahagaragara muri raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye ngo bishimangira ibyavuzwe kenshi ko hari imitwe yitwara gisirikare ishaka guhungabanya umutekano mu Rwanda iba mu bihugu by’abaturanyi.

Ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko hari imitwe yitwara gisirikare iri muri Congo irimo FDLR, RNC n’abandi, imitwe itandukanye y’abantu bashaka guhungabanya umutekano. Bamwe muri abo bayobozi b’iyo mitwe bari mu bihugu duturanye cyangwa se babigendamo, bagakoreramo ibikorwa byabo byo gushakisha abantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda. Bamwe muri abo bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa kubera ibikorwa by’iterabwoba.”

Yakomeje avuga ko nubwo iyi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo n’abayicumbikiye ibakorera ibikorwa bibi.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko no muri ibyo bihugu bibashyigikiye barimo bakora iterabwoba, bakica abaturage babo. Rero ibyo bihugu bibashyigikiye, bagiye kubateza ibibazo imbere mu bihugu byabo.”

Mur’iyo raporo hagaragaramo ko ibikorwa bitandukanye by’iyo mitwe y’inyeshyamba birimo nko kwinjiza abarwanyi bashya ndetse no kubona intwaro, imiti, ibiribwa n’imyambaro y’abarwanyi , byose bikorerwa mu gihugu cy’uburundi .

Amerika yasabwe kugira icyo ikora kuri ‘Radio Itahuka’

Ibikorwa by’abarwanya leta y’u Rwanda binyuzwa kuri Radio Itahuka ikora icengeza amatwara yo kujya muri iyo mitwe yitwara gisirikare kimwe no kuyishakira inkunga. Iyo radio ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikumvikanira kuri Internet.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zikwiye kugira icyo zikora kuri radiyo ITAHUKA ikorera aho muri Amerika ngo kuko ariyo yifashishwa mugukangurira abajya kwifatanya n’iyo mitwe.

Amb,Olivier Nduhungirehe Ati “Hari umuyoboro w’icengezamatwara witwa ‘Radio Itahuka’ ihora ihamagarira guhirika Guverinoma y’u Rwanda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiriye kugira icyo zikora.”

Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko ibiri muri raporo ya Loni bishimangira neza uwo mugambi umaze igihe ucurwa na P5 ukamamazwa na Radiyo Itahuka.

Ubusanzwe ‘P5’ yari imaze kumenyerwa nk’impuzamashyaka irwanya Leta y’u Rwanda, ikaba igizwe n’amashyaka nka FDU Inkingi ya Ingabire Victoire, Amahoro PC; RNC, PDP-Imanzi na PS Imberakuri, igice cya Ntaganda Bérnard.

Ni umutwe raporo yemeje ko winjiza abarwanyi bashya mu bikorwa bitandukanye bibera mu Burundi, ari naho hava intwaro, imiti, ibiribwa n’imyambaro y’abarwanyi.

Raporo y’impuguke za Loni ivuga ko gushakisha abajya mu nyeshyamba ziswe ‘P5’ za Kayumba bikorerwa i Bujumbura, bikayoborwa n’uwitwa Rashid.

Raporo ya Loni ivuga ko Kayumba Nyamwasa asura kenshi izo nyeshyamba muri Congo, nubwo impuguke zasabye amakuru Afurika y’Epfo (aho afite ubuhungiro), ntigire icyo ikora.

Yagaragaje ko uwo mutwe w’abarwanyi ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino.

Emmanuel Nshimiyimana/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/01/2019
  • Hashize 6 years