U Rwanda rwagiriwe ikizere gikomeye ruhabwa kuyobora akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri AU

  • admin
  • 07/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

U Rwanda nirwo rutahiwe kuyobora akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri Gicurasi uyu mwaka.Muri aka kanama ibihugu bikagize bigenda bisimburanwa kukayobora buri kwezi.

Itangazo ryatanzwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ari naho habarizwa icyicaro cya AU, rivuga ko Ambasaderi Hope Tumukunde Gasatura ari we uzajya ayobora inama z’ako kanama mu gihe cy’ukwezi kose.

Akana gashinzwe amahoro n’umutekano ni rumwe mu nzego zigize AU. Gashinzwe gukumira no gukemura amakimbirane ndetse no gufata imyanzuro igamije kuzana amahoro n’umutekano ahari ibibazo mu bihugu bigize uwo muryango. Urwo rwego rwashinzwe mu 2003.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda rivuga ko muri uku kwezi u Rwanda ruzaba ruyoboye, hazakirwa raporo ya Komisiyo ivuga kuri gahunda yo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique ndetse hanarebwe aho amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Khartoum mu mezi abiri ashize ageze ashyirwa mu bikorwa.

Muri uku kwezi kandi nibwo byitezwe ko hazavugurura ubutumwa bw’ingabo za AU zishinzwe kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) kuko ubutumwa bwa mbere zari zarahawe buzarangirana na Gicurasi.

Muri Gicurasi mu kanama hazaba ibiganiro bigamije kureba ibindi bintu bidasanzwe bibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika birimo ibyorezo nka Ebola n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Ikindi gitegerejwe cyane muri uku kwezi ni itangizwa ry’inama nyunguranabitekerezo hagati y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ndetse n’imiryango y’ubukungu ihuza ibihugu biri mu turere tumwe, aho hazaganirwa ku buryo bwiza bw’imikoranire no kugabana inshingano.

Kugeza ubu akanama gashinzwe umutekano n’amahoro ka AU kagizwe n’ibihugu 15. Birimo Angola, Algeria, Burundi, Djibouti, Guinée Equatoriale, Gabon, Kenya, Libérie, Lesotho, Maroc, Rwanda, Nigérie, Sierra Léone, Togo na Zimbabwe.

U Rwanda rwongerewe manda ya kabiri y’imyaka ibiri muri Mutarama 2018 ruhagarariye agace ka Afurika y’Iburasirazuba aho ruri kumwe na Djibouti ndetse na Kenya.Ni mu gihe kandi u Rwanda rwaherukaga kuyobora ako kanama muri Gicurasi 2018.


Amb.Hope Tumukunde Gasatura niwe uzajya ayobora inama z’ako kanama mu gihe cy’ukwezi kose

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/05/2019
  • Hashize 5 years