U Rwanda rwagaragaje nyirabayazana eshatu zihishe inyuma y’umubano mubi hagati yarwo na Uganda

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Richard Sezibera yatangaje impamvu eshatu zikomeje gutuma umubano n’igihugu cya Uganda uzamba.

Min. Sezibera avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi wazambye ku kigero cy’aho nta cyizere ku mutekano w’Abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda.

Mu kiganiro naThe New Times, Dr.Sezibera yongeye gushimangira ko Abanyarwanda yise abadafite ibyo bajya gukora muri Uganda byihuse baba bahinnye akarenge ko kujya muri iki gihugu.

Mu mpamvu eshatu yatangaje, Sezibera yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wazahajwe ahanini n’ibyo yise ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, umutekano w’u Rwanda n’imikorere idahwitse mu bijyanye n’Ubucuruzi.

Ati “ Kuri ubu ibibazo Abanyarwanda bari guhurira nabyo muri Uganda ni bitatu. Icya mbere kandi cy’ingenzi ni uko batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gutotezwa. Abadakorewe ibi, barirukanwa ku mpamvu tutumva. Iki ni ikibazo twamenyesheje kenshi Uganda mu nzego zayo zitandukanye. Iyo ni imbogamizi imwe.”

Min. Sezibera yagarutse ku mitwe irwanya Leta avuga ko ikorera muri Uganda.

Imbogamizi ya kabiri, ni ikibazo nanone twamenyesheje Leta ya Uganda, ni imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda ifite imigambi yo kugirira nabi u Rwanda ikorera muri Uganda.Abantu bayihagarariye; RNC, bamwe mu bagize umutwe wa FDLR n’abandi. Iyi ni imitwe yakoze ibyaha hano mu Rwanda ikaba iri muri Uganda.”

Muri iki kiganiro kandi Sezibera yavuze ko hari ikibazo mu bijyanye no kwambutsa ibicuruzwa by’u Rwanda hifashishijwe Uganda.

Ati “Icya gatatu ni ikijyanye no kwambutsa ibicuruzwa by’u Rwanda binyuze ku butaka bwa Uganda. U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja. Dukoresha icyambu cya Mombasa. Higeze kubaho ikibazo, ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bimara amezi [nta vuga umubare wayo] ku butaka bwa Uganda, nta mpamvu yumvikana ihari. Nyuma byaje kurekurwa ariko hari imbogamizi.

Uyu muyobozi yemeza ko kugeza ubu izi mbogamizi eshatu ari zo bahanganye nazo.

Avuga ko ibihugu byombi byaganiriye kuri ibi bibazo ariko u Rwanda rukaba rubona ntacyo byatanze.

Ku ruhande rwa Uganda, Ingingo y’Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gutotezwa, yigeze gutangaza ko nta we utabwa muri yombi ntacyo ashinjwa.

Kugeza ubu ntacyo iratangaza niba koko itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igambiriye gutera u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda watangiye kuzamo urunturuntu mu Kwakira 2017. Icyo gihe hari hatangiye ifatwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda bashinjwaga gushimuta impunzi zikomoka mu Rwanda zahahungiye.

Gusa kuri ubu Uganda yatangaje ko bimwe muri ibi bibazo bafitanye n’u Rwanda bagiye kubishakira umuti nk’uko Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda yabyemeje.Muri byo harimo nk’ikibazo cy’uko Abanyarwanda babujijwe kujya muri Uganda kubera umutekano wabo uba utifashe neza ndetse n’ikibazo cy’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/hanze/article/uganda-yavuze-ko-igiye-gushaka-uko-yakemura-ibibazo

MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years